Indege y’intambara ya DRC yavogereye ikirere cy’u Rwanda

Kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ugushyingo 2022, indege y’intambara ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), yavogereye ikirere cy’u Rwanda ndetse igwa ku kibuga cy’indege cya Gisenyi.

Itangazo ry’ubuvugizi bwa Leta y’u Rwanda, ruvuga ko indege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yagiye ku kibuga cy’indege cya Rubavu, saa tanu n’iminota 20 (11h20). Iryo tangazo rikomeza rivuga ko iyo ndege yasubiyeyo amahoro, nta gikorwa cya gisirikare cyabaye, ariko rikagaragaza ko iki ari igikorwa cy’ubushotoranyi.

Bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Gisenyi babwiye Kigali Today ko batewe ubwoba n’iyi ndege.

Umwe ati "Abanyekongo bamaze iminsi bagaragaza gushaka gutera u Rwanda nk’uko bagiye babivugira mu myigaragambyo imaze iminsi, kuba indege y’intambara igwa ku butaka bw’u Rwanda twumvise ko bashaka kuturasaho."

Kuva tariki 6 Ugushingo 2022, indege z’intambara z’ingabo za DRC (FARDC), zakomeje gukora imyiyereko mu kirere cya Goma, ndetse ibikorwa by’indege za gisirivili birahagarikwa.

Ibi bibaye mu gihe Abaminisitiri b’Ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi, ku wa Gatandatu tariki 5 Ugushyingo 2022, bahuriye muri Angola, bemeranya ko hakomeza kuba ibiganiro mu gushaka gukemura ibibazo hagatio iy’impande zombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

muraho abodufatanyije gukunda urwanda kongo niyekekuko sukotubuze imbaranga ziraharipe nihanganenu ruyirihoi rekekwiyenza kurwanda

innocenti yanditse ku itariki ya: 18-11-2022  →  Musubize

Urwishigishi araru soma mu ryoherwe kbs

Espoir grace yanditse ku itariki ya: 9-11-2022  →  Musubize

Nge ndabona bimaze kurenga urugero ark kuba nacyo RDF yacu yakoze subugwari ahubwo n’ukugaragaza ko dushaka amahoro iwacu, gusa bashatse barka kudushotora badakubitwa.

Patrick yanditse ku itariki ya: 7-11-2022  →  Musubize

Mungu yiko ba Ndugu
Byose imana irabireba kandi urwanda rufite imbaraga zihagije nge ntabwoba nfite pe

Vincent yanditse ku itariki ya: 7-11-2022  →  Musubize

Send Koko RDC ntiyaba ishaka intambara,ariko turashima reta y’uRwanda kuko yo ishaka amahoro.

Placide yanditse ku itariki ya: 7-11-2022  →  Musubize

Urwanda dukomeje kugaragaza imyitwarire myiza kir drc bivuze KO ikomeje kudushotora ark tee icyo duharanira no,abanyarwanda Mur rusange Ni amahoro .

Cyiza Alphonse yanditse ku itariki ya: 10-11-2022  →  Musubize

cyakora congo bigaragarako ishaka
ubushotoranyi arikose
yakwicaye hamwe
nabaturage bayo aribo
m23 bagahuza itagendaneza bakareka
kubeshyera urwanda
icyakora inzego zumutekano zibe maso
kuko birababaje pe

mbitezimana j claude yanditse ku itariki ya: 7-11-2022  →  Musubize

Ariko njye ndumva bidatunguranye ku niba indege yaraandinze kucyibuga ikongera igahaguruka ikajyenda ndumva aragasuzuguro pe

Dusabe clement yanditse ku itariki ya: 7-11-2022  →  Musubize

Birashoboka ku yavogera ikirere cy’urwanda bikihanganirwa!! Ariko se ngo yavogereye ikirere irarenga iranamanuka ijya hasi ku kibuga koko murareka isubirayo amahoro ese yahaguye ihamara igihe kingana iki cg se muri uko kuhagwa yaba yari ifite iyihe migambi

Kekeo yanditse ku itariki ya: 7-11-2022  →  Musubize

Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda iturengere pe!

Alias yanditse ku itariki ya: 7-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka