Inama yahuje u Rwanda na Uganda yemeje ko gushyamirana byabereye ku butaka bw’u Rwanda

Guverinoma y’u Rwanda, ibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, yagize icyo ivuga ku biherutse gutangazwa na Uganda by’ubushyamirane bwahitanye ubuzima bw’abantu babiri mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki 24 Gicurasi 2019.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Richard Sezibera, abinyujije kuri Twitter, yavuze ko nta bashinzwe umutekano b'u Rwanda bambutse umupaka
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Richard Sezibera, abinyujije kuri Twitter, yavuze ko nta bashinzwe umutekano b’u Rwanda bambutse umupaka

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda rivuga ko iyo Minisiteri yabonye ibaruwa yanditswe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda ku wa 25 Gicurasi 2019, ivuga ko hari ubwicanyi bwabereye ahitwa Kiruhura mu Karere ka Rukiga muri Uganda mu ijoro ryo ku wa 24 Gicurasi 2019.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yavuze ko ibyatangajwe muri iyo baruwa atari byo kuko ikibazo cy’ubushyamirane (incident) cyabereye mu Kagari ka Tabagwe, mu Murenge wa Tabagwe, mu Karere ka Nyagatare, mu Rwanda.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ivuga ko muri iryo joro ryo ku wa gatanu inzego z’umutekano z’u Rwanda zahagaritse umuntu wari winjije mu buryo butemewe ibicuruzwa mu Rwanda abivanye muri Uganda abitwaye kuri moto, abinyujije ahantu hatemewe.

Uwo muntu ngo yanze guhagarara, ahubwo abandi bantu barahurura baza kumutabara bitwaje imipanga, bashaka kugirira nabi izo nzego z’umutekano z’u Rwanda.

Mu kwirwanaho, abashinzwe umutekano ngo bararashe, amasasu afata abantu babiri, ari bo Umunyarwanda Kyerengye John Baptist n’undi witwa Nyesiga Alex waje kwitaba Imana nyuma.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ivuga ko abari bagabye icyo gitero ku nzego z’umutekano z’u Rwanda bahise bambuka umupaka bahungira muri Uganda, bajyana n’abo bantu bari barashwe, bituma abashinzwe umutekano w’u Rwanda batabakurikira.

Mu guhunga kwabo ngo basize inyuma moto ifite Pulake (Plaque) RE 736 G n’ibicuruzwa yari yikoreye byari byinjijwe mu Rwanda mu buryo butemewe.

Ku wa gatandatu tariki 25 Gicurasi 2019, icyo kibazo cyaganiriweho hagati y’abahagarariye impande zombi, u Rwanda na Uganda, ibiganiro bibera ku mupaka uhuza ibihugu byombi.

U Rwanda rwari ruhagarariwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien, naho Uganda yo ikaba yari ihagarariwe n’abayobozi mu Karere ka Rukiga barimo uwitwa Alex Kampikaho. Iyo nama kandi yari irimo n’abahagarariye inzego z’umutekano ku mpande z’ibihugu byombi.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda rivuga ko iyo nama yemeje ko ubushyamirane bwabereye ku butaka bw’u Rwanda.

Muri iryo tangazo, Guverinoma y’u Rwanda, ivuga ko yababajwe n’urupfu rw’abo baturage b’ibihugu byombi, ikaba yiteguye kwakira umurambo w’uwo munyarwanda uri muri Uganda. Guverinoma y’u Rwanda kandi izakomeza guharanira umubano mwiza hagati y’abaturage b’u Rwanda na Uganda, by’umwihariko abatuye ku mupaka w’ibihugu byombi.

Guverinoma y’u Rwanda yaboneyeho no gusaba ko habaho ubufatanye mu guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka.

Polisi y’u Rwanda na yo ibinyujije mu itangazo ryo ku wa gatandatu tariki 25 Gicurasi 2019, yabeshyuje amakuru akubiye mu itangazo ryashyizwe ahabona n’umuvugizi wa Polisi ya Uganda na bimwe mu bitangazamakuru byavugaga ko inzego z’umutekano zavogereye igihugu cya Uganda zikurikiranyeyo abo bantu.

Itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, rivuga ko inzego z’umutekano z’u Rwanda zizakomeza gukora kinyamwuga nk’uko ari byo bisanzwe bizirangwaho.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, na we, abinyujije kuri Twitter, yavuze ko nta bashinzwe umutekano b’u Rwanda bambutse umupaka.

Iri ni ryo tangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda:

Inkuru bijyanye:

Polisi y’u Rwanda iranyomoza amakuru yo kuvogera igihugu cya Uganda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

So ubwo bishatse kuvuga ko kwica umuntu kubutaka bwurwanda ntakibazo?

Amis yanditse ku itariki ya: 27-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka