Polisi y’u Rwanda iranyomoza amakuru yo kuvogera igihugu cya Uganda
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki 24 Gicurasi 2019 mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare habayeho guhangana hagati y’abari bakurikiranyweho kwinjiza mu Rwanda imyenda ya caguwa mu buryo butemewe n’inzego z’umutekano, Polisi igahakana amakuru yatangajwe y’uko uko guhangana kwaba kwarabereye ku butaka bwa Uganda.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Polisi y’u Rwanda rivuga ko muri iryo joro inzego z’umutekano z’u Rwanda zari mu kazi kazo ko gucunga umutekano, zihagarika umuntu wari utwaye moto zimukekaho kwinjiza mu Rwanda ibicuruzwa mu buryo butemewe, ariko aho guhagarara, atangira guhangana no kwanga gukurikiza ibyo zamusabaga.
Abandi bantu ngo bahise baza bifatanya n’uwo muntu wari utwaye moto, bashaka guhangana n’inzego z’umutekano bifashishije imipanga, banagerageza guhungira muri Uganda. Byabaye ngombwa ko inzego z’umutekano z’u Rwanda zikoresha izindi mbaraga, zirasamo abantu babiri bahasiga ubuzima, umwe akaba yari Umunyarwanda, undi ari uwo muri Uganda.
Nyuma y’uko abo bantu bari bamaze guhungira ku butaka bwa Uganda, ngo nta kindi gikorwa cyongeye kubaho cyo kubakurikirana.
Abo bantu ngo basize iyo moto ndetse n’imyenda ya caguwa yari ipakiye.
Nyuma y’icyo gikorwa cyabaye, abayobbozi muri ako gace byabereyemo ku mpande z’ibihugu byombi, u Rwanda na Uganda, bahuye kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Gicurasi 2019 kugira ngo bagenzure ibyabaye.
Uruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian na ACP Emmanuel Hatari, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba.
Uruhande rwa Uganda rwari ruhagarariwe n’abayobozi mu Karere ka Rukiga barimo Alex Akampikaho, CSP Byaruhanga n’Umuyobozi wungirije wa Polisi muri Kabare.
Abo bayobozi kandi baganiriye n’abaturage baturiye umupaka w’ibihugu byombi, babashishikariza kurangwa n’imibanire myiza.
Babasabye no kwirinda kwambutsa umupaka ibicuruzwa mu buryo butemewe, no kwirinda ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.
Itangazo rya Polisi y’u Rwanda rivuga ko hahise hatangira iperereza kuri uko gushyamirana kwabayeho.
Polisi y’u Rwanda kandi yabeshyuje amakuru akubiye mu itangazo ryashyizwe ahabona n’umuvugizi wa Polisi ya Uganda na bimwe mu bitangazamakuru byavugaga ko inzego z’umutekano zavogereye igihugu cya Uganda zikurikiranyeyo abo bantu.
Itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, rivuga ko inzego z’umutekano z’u Rwanda zizakomeza gukora kinyamwuga nk’uko ari byo bisanzwe bizirangwaho.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, na we, abinyujije kuri Twitter, yavuze ko nta bashinzwe umutekano b’u Rwanda bambutse umupaka.
Fake news: no such thing happened. Detailed response in a few!! https://t.co/IFbsvtqeGf
— Richard Sezibera (@rsezibera) May 25, 2019
No crossing of borders.... https://t.co/TugdjYNGLx
— Richard Sezibera (@rsezibera) May 25, 2019
Inkuru bijyanye
- Dore Uko Uganda yashinyaguriye Nkurunziza ajya gushyingura Nyirakuru (Video)
- Uganda: Abanyeshuri bane b’Abanyarwanda batawe muri yombi
- Gufunga no kwirukana Abanyarwanda muri Uganda bihabanye n’amasezerano ya Luanda
- Abanyarwanda 33 birukanywe muri Uganda
- Uwakorewe iyicarubozo muri Uganda araburira Abanyarwanda bashaka kujyayo
- Uganda: Abanyarwanda bagera kuri 200 batawe muri yombi
- Karemera yatemewe muri Uganda azira kwishyuza
- Yamburiwe umwana muri Uganda akeka ko yagurishijwe
- Ubuhamya:Uko Uwitonze yafungiwe muri Uganda, agaburirwa ibiryo by’amatungo
- U Rwanda na Uganda bifite ubushake bwo kumvikana - Ambasaderi Nduhungirehe
- Uganda: Imfungwa itegeka izindi ngo yagaburiye Umunyarwanda ibiryo byanduye arapfa
- Ibiganiro by’u Rwanda na Uganda byitezweho umuti w’ibibazo bimaze iminsi
- U Rwanda na Uganda bigiye kuganira ku kunoza umubano w’ibihugu byombi
- Mu Banyarwanda bajya n’abava muri Uganda ngo harimo abayoboke ba RNC
- Dusabimana yagiye muri Uganda kwivuza arakubitwa arushaho kuremba
- Twambazimana aratabariza Abanyarwanda barimo kuribwa n’inzoka muri Uganda
- Abanyarwanda bahindutse abacakara cyangwa ibicuruzwa muri Uganda - Uwafungiweyo
- Abandi Banyarwanda "barangije ubucakara" muri Uganda baratabariza abasigayeyo
- Aravuga ko Uganda yamwikoreje inkono ishyushye
- Twiteguye kubahiriza amasezerano... Uganda nibanze irekure imfungwa – Amb. Nduhungirehe
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Impamvu tujya “Guhunahuna” muli Uganda kandi barabitubujije,nuko Uganda iturusha Ubukire.Aho kwicwa n’inzara,abantu bazemera babarase nta kundi.Aho kwicwa n’inzara wakicwa n’isasu.This world is mad.Kwica umuntu kubera ko agiye mu kindi gihugu!!! Harya ngo Africa izatera imbere?Kereka igihe Yesu ariwe uzaba ategeka iyi si nkuko njya numva abazi bible bavuga.Ikibazo bizaba ryari ngo adutabare??Babandi bandika ku ijambo ry’Imana hano nibatubwire igihe ubwami bw’imana buzazira.