Imyenda ya Polisi yafatanywe umujura iri gukorwaho iperereza - CP Kabera

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, aravuga ko hari gukorwa iperereza ngo hamenyekane aho imyenda igaragara ko ari iy’umupolisi w’u Rwanda w’ipeti ry’inyenyeri ebyiri, (Inspector of Police) yaba yaraturutse ngo igere ku mujura uherutse gufatwa ayambaye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko uwo musore w’imyaka 19 ukekwaho ubujura, uherutse gufatirwa mu Karere ka Kirehe yambaye imyenda ya polisi yatawe muri yombi, hakaba hari gukorwa iperereza ku nkomoko y’iyo myenda yari yambaye.

Agira ati “Iperereza riri gukorwa, uriya muntu yari umujura koko ashobora no kuba iyo myenda yarayibye, ariko turi gukora iperereza”.

Ku bijyanye no kuba amazina agaragara kuri iyo myenda ya Polisi yaba ari ay’umupolisi ukiri mu kazi cyangwa utakikarimo, CP John Bosco Kabera ntacyo yabivuzeho, kuko hagikorwa iperereza.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu yibutsa abaturage ko kizira gukoresha ibirango n’impuzankano by’inzego z’umutekano, akongeraho ko n’iyo waba ushaka kuyifashisha ngo ujye kwiba bitaguhira.

Ashimira kandi abaturage batanze amakuru uriya wari wigize umupolisi ngo ajye kwiba agafatwa, ariko akanabasaba gukomeza gutangira amakuru ku gihe, abiyitirira inzego bagafatwa bagakurikiranwa.

Nsengiyumva Abass w’imyaka 19, yafatiwe mu Murenge wa Nyamugali mu Karere ka Kirehe yiba, akaba yari yambaye imyenda ya Polisi y’u Rwanda iriho n’amapeti ya Polisi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka