Icyo twubakira ubushobozi bw’Ingabo ni ukugira ngo iterabwoba ryatuzaho duhangane na ryo uko bikwiye - Perezida Kagame

Perezida Kagame yavuze ko kubaka ubushobozi bw’igisirikare bidakwiye gutera ubwoba abantu baba abari mu gihugu ndetse no mu baturanyi, kuko u Rwanda rwifuza umubano mwiza n’ibihugu birukikije, kandi ko hazakorwa ibishoboka byose kugira ngo uwo mubano uboneke.

Yabivugiye mu muhango wo gutanga ipeti ku banyeshuri 721 barangije mu ishuri rya Gisirikare riri i Gako mu Karere ka Bugesera, abo banyeshuri bakaba bahawe ipeti ribinjiza mu ngabo z’u Rwanda ku rwego rwa Ofisiye.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yavuze ko yishimiye kuba mu muhango wo kwinjiza mu rwego rwa Ofisiye mu ngabo z’igihugu abo banyeshuri basoje amasomo.

Ati “Kuba uyu munsi mwashoboye gusoza amasomo yanyu neza, uyu munsi, mugeze kuri uru rwego kubera umwete, umurava n’imyifatire myiza.”

“Ibyo mumaze kugeraho rero bikwiye kubatera ishema, bikabaha n’imbaraga zo gukora kurushaho, mukagera no ku bindi byisumbuye mu mwuga w’igisirikare.”

Perezida Kagame yagarute ku mateka yihariye y’Ingabo z’u Rwanda, avuga ko uburyo zikorana bya hafi n’abaturage byatumye u Rwanda rukomeza gutera imbere, asaba ko ubwo bufatanye bukomeza muri uwo murongo.

Yavuze ko kandi kugira ngo iterambere igihugu cyifuza rigerweho, bisaba kugira igisirikare cy’umwuga gifite imbaraga, ubushobozi n’imyifatire myiza.

Yasabye buri wese kuzuza inshingano ze uko bikwiye akagira n’imyitwarire ikwiye, ati “Akazi mukora n’inshingano za RDF ni byo bituma abaturarwanda bafite umutekano usesuye bagakora ibikorwa byabo mu mudendezo.”

Ati “Icyo twubakira ubwo bushobozi ni ukugira umutekano, ndetse uwo mutekano tuwubakireho dutere imbere. Ni no kugira ngo iterabwoba ryatuzaho duhangane na ryo uko bikwiye.”

“Icyashaka guhungabanya ubusugire bw’Igihugu cyacu, icyo ari cyo cyose, aho cyava hose, ubwo bushobozi ni ko twifuza kubukoresha, ntabwo twifuza kubukoresha hanze y’Igihugu cyacu tugira uwo dutera ubwoba, abo tugirira nabi, oya. Ahubwo ni ukwirinda icyaduhungabanya.”

Yaburiye uwashaka guhungabanya ubusugire n’umutekano w’u Rwanda ko bitamugendekera neza, ati “Byamuhenda cyane, byamusaba ikiguzi atari yatekereje.”

Yavuze kandi ko ikindi kiba kigamijwe ari ugufasha ahandi igihe u Rwanda rusabwe gutanga ubufasha, nk’uko u Rwanda rwagiye rusabwa gutanga ubwo bufasha mu bindi bihugu.

Abanyeshuri 721 bambitswe amapeti abinjiza mu ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’aba Ofisiye barimo abamaze umwaka umwe bakurikirana amasomo ajyanye n’ibya gisirikari, hakaba n’ikindi cyiciro cyatangiye mu mwaka wa 2016 na 2017 cy’abakurikiranye amasomo ya gisirikari babifatanya n’andi masomo atandukanye atangwa na Kaminuza y’u Rwanda. Ayo masomo arimo ayerekeranye n’ubuganga, ubukanishi, amasomo y’imbonezamubano n’andi atandukanye.

Inkuru bijyanye:

Gako: Abanyeshuri 721 bahawe ipeti ribinjiza mu ngabo z’u Rwanda ku rwego rwa Ofisiye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka