Gako: Abanyeshuri 721 bahawe ipeti ribinjiza mu ngabo z’u Rwanda ku rwego rwa Ofisiye
Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Mata 2021, mu Ishuri rikuru rya Gisirikari riherereye i Gako mu Karere ka Bugesera, habereye umuhango wo kwambika abanyeshuri basoje amasomo mu bya gisirikari, bakaba bambitswe amapeti abinjiza mu ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’aba Ofisiye.

Abo banyeshuri uko ari 721 barimo abamaze umwaka umwe bakurikirana amasomo ajyanye n’ibya gisirikari, hakaba n’ikindi cyiciro cyatangiye mu mwaka wa 2016 na 2017 cy’abakurikiranye amasomo ya gisirikari babifatanya n’andi masomo atandukanye atangwa na Kaminuza y’u Rwanda. Ayo masomo arimo ayerekeranye n’ubuganga, ubukanishi, amasomo y’imbonezamubano n’andi atandukanye.
Icyiciro cy’abambitswe amapeti ku rwego rw’aba ofisiye, baherukaga guhura n’umukuru w’Igihugu Paul Kagame tariki 29 Ukwakira 2020 ubwo yasuraga iri shuri. Icyo gihe mu biganiro yagiranye na bo, yabibukije inshingano zikomeye z’ingabo z’u Rwanda biteguraga kwinjiramo, ababwira ko ari umusingi ukomeye w’iterambere ry’igihugu.

Icyo gihe yababwiye ko umusanzu bategerejweho ari uguharanira gushyira imbere kurinda ubusugire bw’igihugu yaba mu birebana n’umutekano n’ubundi buzima busanzwe bw’Abanyarwanda, ababwira ko igikenewe ari ingabo zabigize umwuga, zifite ubumenyi buhagije kandi zifite umutima wo kubishyira mu bikorwa.
Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ingabo, isanzwe ifitanye ubufatanye n’amashuri ya gisirikari akomeye yo mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku isi.
Muri aba 721 bahawe ipeti ribinjiza mu ngabo z’u Rwanda ku rwego rwa Ofisiye harimo batandatu bize muri ayo mashuri makuru ya gisirikari yo muri ibyo bihugu birimo Kenya, Sri Lanka ndetse n’u Bubiligi.




Inkuru bijyanye:
Ohereza igitekerezo
|