Gitega: Itorero ryitezweho kuba igisubizo cy’ubujura

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, atangaza ko nyuma yo gutangiza Itorero mu midugudu, imyumvire y’abaturage igenda ihinduka, bikaba bitanga icyizere ko ikibazo cy’ubujura kivugwa mu Murenge wa Gitega buzacika burundu.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba
Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba

Aragira ati “Muri Gitega hahoze ikibazo gikomeye cyo kutishyura umusanzu w’umutekano, ku buryo abakora irondo ry’umwuga bigeze no kumara amezi atatu badahembwa.”

Mu nkuru ya Kigali Today ifite umutwe ugira uti Gitega: Bahangayikishijwe n’abajura babategera mu nzira bakabambura ku manywa y’ihangu hagaragaramo ubuhamya bw’abatuye muri uyu murenge, bavuga ko ubu bujura bwageze no ku rwego rw’uko abaturage bamburwa utwabo ku manywa ndetse bamwe bakanahohoterwa.

Umuyobozi w’akarere avuga ko Itorero ry’umudugudu ryahinduye cyane imyumvire y’abawutuye, babasha kumva ko ari bo bagomba gufata iya mbere mu kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bibugarije badategereje akava imuhana.

Ati “Mu masibo batorezwamo abaturage bahize ko batagomba kuba ibigwari ngo bananirwe gutanga umusanzu w’umutekano wabo. Ubu umusanzu bawutanga neza, bigafasha guhembera ku gihe abakora irondo ry’umwuga, asagutse bakayazigama kugira ngo bazabashe kwigurira indi modoka yifashishwa n’abanyerondo, igihe iyo bakoresha ubu izaba yarashaje.”

Akomeza avuga ko abaturage ba Gitega banashakiye abanyerondo ibikoresho bifashisha mu marondo birimo amakote meza, amatoroshi n’ibindi, bibafasha gukora akazi kabo neza, bityo bikaba bitanga icyizere cy’uko ntaho abajura bazongera kumenera.

Uretse Gitega, no mu yindi mirenge igize Akarere ka Nyarugenge Itorero ry’umugudu ngo ryahinduye imyumvire muri gahunda zitandukanye. Ubwitabire mu kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza buri ku kigero cya 100%, kuri ubu akarere kakaba ari aka mbere mu gihugu hose.

Tariki ya 11 Ukuboza 2018, ni bwo gahunda yo gutangira gutoreza intore mu midugudu yatangijwe ku rwego rw’igihugu.

Ubu Akarere ka Nyarugenge kabarirwamo imitwe y’Intore 47 ikorera mu tugari, kakagira amatorero 350 angana n’imidugudu ikagize, Intore zigatorezwa mu masibo angana na 3061.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka