Bugesera: Batatu basize ubuzima mu mpanuka yo mu Kiyaga cya Cyohoha ya Ruguru

Polisi y’Igihugu ishinzwe umutekano wo mu mazi (Police Marine) imaze kurohora abantu babiri bashizemo umwuka muri batandatu baraye bakoze impanuka mu bwato bwarohamye mu Kiyaga cya Cyohoha ya Ruguru mu Murenge wa Mareba mu Karere ka Bugesera naho kugeza ubu ngo umwe yaburiwe irengero.

Ubu bwato ngo bwarohamye ku mugoroba wo kuri uyu wa 20 Mata 2015 burimo abantu batandatu bari baturutse mu Kagari ka Bukumba mu Murenge wa Mareba bari bavuye mu mirimo yabo isanzwe berekeje mu Kagari ka Kibenga naho ho mu Murenge wa Mayange.

Bukimara kurohama abantu batatu bashoboye koga bavamo ari bazima naho abandi batatu barara nta we uzi irengero ryabo.

Kuri uyu wa 21 Mata 2015, Police Marine yiriwe mu bikorwa byo kubashaka none kugeza ubu imaze kurohora babiri bapfuye, naho umwe we akomeje kuburirwa irengero.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka