Bugesera: Ikiraro cyacitse batatu bararohama, umwe aburirwa irengero
Ku wa 23 Gashyantare 2022, niho mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, ikiraro kiri mu gishyanga cya Kanyonyomba cyacitse kijyana n’abantu batatu, babiri bararokoka, undi aburirwa irengero.

Ni ikiraro gihuza Umurenge wa Gashora wo mu Karere ka Bugesera n’uwa Rukumberi mu Karere ka Ngoma, cyari cyarakozwe mu rwego rwo korohereza ubuhahirane bw’abaturage b’impande zombi, nyuma y’uko ikindi cyari gisanzwe cyifashishwa kimaze umwaka urenga cyangiritse.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gashora buvuga ko icyo kiraro cyari gisanzwe gifasha abanyamaguru ndetse n’abandi bafite ibinyabiziga bito birimo moto n’amagare, ku buryo ubuhahirane butigeze bukomwa mu nkokora cyane, nyuma y’aho ikiraro kinini cyangirikiye.
Ngo mu rwego rwo gukora umuhanda Nyanza-Ramiro-Ngoma, hafunzwe amazi, bakora umuhanda wo ku ruhande wo kwifashisha, bituma batinda amabuye iruhande rw’ikiraro, aho amazi abereye menshi asatura uwo muhanda aragenda akubita inkingi z’ibyuma zagifataga, bituma kigwa mu mazi nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashora, Fred Rurangirwa yabisobanuriye Kigali Today.
Yagize ati “Byakubise uwo muhanda bihita bikubita inkingi z’akararo, kagwamo hari hariho abantu batatu bambukaga bajya i Ngoma, bose amazi yahise abajyana kuko ari menshi afite imbaraga. Muri bo babiri babasha kurokoka, undi nawe yari afite igare ajyana naryo, riragenda nawe turamubura, magingo aya turacyamushakisha”.
Umuntu utaraboneka kugeza ubu ni uwitwa Pascal Ndengejaho w’imyaka 37, wo mu Murenge wa Rilima, mu Kagari ka Nyabagendwa mu mudugudu wa Mataba, naho abarokotse barimo Valens Munyeshyaka w’imyaka 47 wo mu Kagari ka Biryogo mu Murenge wa Gashora na Lucien Rwagasore w’imyaka 43, wo mu Murenge wa Juru.

Mu rwego rwo kugira ngo abaturage bafashwe gukomeza guhahirana ndetse no gufasha abo ikiraro cyangiritse bambutse kugira ngo batahe, hashyizweho uburyo bwo kunyura mu mazi hakoreshejwe ubwato nk’uko Rurangirwa akomeza abisobanura.
Ati “Ubuhahirane ntabwo buri buveho, twagennye uburyo bwo gufasha abaturage kugira ngo bakomeze bahahirane. Twahise dukorana n’urwego rwa Marine n’abafatanyabikorwa bandi, dushaka ubwato bwo gufasha abaturage by’agateganyo kugira ngo babe bambuka”.
Ni ubwato bwa moteri buzajya bwifashishwa mu gihe nta kindi gisubizo kirambye kiraboneka, aho umuturage azajya yishyura amafaranga y’u Rwanda100 kugira ngo yambuke.
Abaturage barasabwa kuzirikana ko amazi ari mabi, bakigengesera, ariko mu gihe bakeneye kwambuka mu rwego rwo guhahirana, bakifashisha inzira z’amazi zashyizweho hakoreshejwe amato ya moteri.

Mu gihe umuhanda Nyanza-Bugesera-Ngoma utarangira, ngo amazi nagabanuka haraza gukorwa ahandi hantu abantu bazifashisha bambuka n’amaguru nk’uko byari bisanzwe.
Ohereza igitekerezo
|
ICYOKIRARO NIBAFASHE ABATURAGE BACYUBAKE KUGIRANGO UBUHAHIRANE MUTURERE BUKOMEZE MURAKOZE