Abantu 35 bishwe n’inkuba mu mezi atatu ashize

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), itangaza ko mu bantu 51 bapfuye bazize ibiza mu mezi atatu ashize, ni kuvuga kuva mu kwezi k’Ukwakira 2025 kugeza ubu muri Mutarama, 35 muri bo bishwe n’inkuba, abaturage bagasabwa gukurikiza amabwiriza yo kwirinda ibyo byago.

Muri ayo mezi atatu ashize ndetse no mu ntangiriro za Mutarama 2026, haguye imvura nyinshi ndetse ivanze n’inkuba hafi mu gihugu hose, aho zitwara ubuzima bw’abantu abandi bakazira ubundi bwoko bw’ibiza, nko kugwirwa n’inzu, inkangu, gutwarwa n’imigezi n’ibindi.

MINEMA itangaza ko muri icyo gihe, muri rusange ibiza byahitanye abantu 51, hakomereka 87, inzu 2 zirasenyuka, inzu 457 zirangirika. Imyaka iri ku buso bwa Hegitari 359.4 yarangiritse, Hegitari 31 z’amashyamba na zo zirangirika, hapfa inka 24 n’andi matungo 22.

Hangiritse kandi ibyumba by’amashuri 29, umuhanda munini umwe, inyubako z’ibiro 4, ikiraro kimwe, ibigo nderabuzima 2 n’insengero 3.

Muri ibi byangiritse, inkuba zabigizemo uruhare runini, kuko uretse abo bantu 35 zahitanye, zakomerekeje abandi 58, zangiza inzu 11, zica inka 23 muri 24 zazize ibiza, zihitana andi matungo 6 ndetse n’amapoto 2 y’amashanyarazi.

Imibare ya MINEMA igaragaza ko mu Ntara zose ndetse no mu Mujyi wa Kigali hari abantu bishwe n’inkuba muri ayo mezi atatu, ari yo mpamvu abaturage basabwa kwirinda, kuko ntaho zitagera.

Muri 35 inkuba zishe, 11 ni abo mu Karere ka Ngoma, 3 muri Gakenke, 2 muri Rusizi, 2 muri Nyamagabe, mu gihe mu turere twa Kirehe, Muhanga, Musanze, Ngororero, Nyamasheke, Nyaruguru, Rubavu, Rulindo, Rutsiro, Burera, Rwamagana, Gasabo, Gatsibo, Gicumbi, Gisagara, Karongi na Kayonza hagiye hapfa umuntu umwe umwe.

Ku bijyanye n’abakubitwa n’inkuba, aha twakwibuka ibiherutse kuba vuba, mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma, aho ku Cyumweru tariki 4 Mutarama 2026, inkuba yakubise abaturage 18 maze icyenda (9) muri bo bahita bitaba Imana.

Abo baturage ngo bari bavuye mu kibaya cy’Akagera aho bahinganga, bageze ahitwa Mbuye hagwa imvura nyinshi irimo inkuba, bajya kugama mu kazu k’imboni z’umutekano, ari na ho yabakubitiye.

Uko abantu bakwirinda gukubitwa n’inkuba

Mu butumwa MINEMA itanga busaba abantu kwirinda gukubitwa n’inkuba, ivuga ko mu gihe harimo kugwa imvura irimo inkuba, abantu bakwiye kwitwara muri ubu buryo:

 Ihutire kugama mu nzu iri hafi, uve byihuse mu mazi.
 Irinde kugama munsi y’ibiti.
 Kirazira gukoresha telefone mu gihe cy’imvura nk’iyo n’iyo waba wugamye.
 Kirazira kureka amazi cyangwa gukora indi mirimo hanze mu mvura nk’iyo.
 Comokora ibyuma byose bikoresha amashanyarazi.

Mu bindi abantu basabwa mu rwego rwo kwirinda, ni uko uri mu modoka agomba gufunga ibirahure byose, mu gihe abantu bari mu nzu bakwirinda gukorakora (gushyira intoki) mu madirishya ariho ibyuma bizwi nka giriyaje, ndetse no gukora ku bindi byuma muri rusange mu gihe hagwa imvura irimo inkuba.

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu kwezi kwa Mutarama 2026 hateganyijwe imvura iri hagati ya Milimetero 50 na 300, ikaba iri hejuru gato y’impuzandengo y’isanzwe igwa muri uku kwezi, ubundi iri hagati ya milimetero 26 na 269.

Imvura iziyongera cyane cyane mu bice by’Intara y’Iburengerazuba, iy’Amajyaruguru, iy’Amajyepfo, Umujyi wa Kigali no mu bice bimwe na bimwe by’Intara y’Iburasirazuba.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka