Yishe umugore we amukubise isekuru
Umugabo Uwitonze Faustin wo mu murenge wa Gahara, akarere ka Kirehe, ari mu maboko ya polisi akekwaho kwica umugore we.
Uyu mugabo yngo ishe umufasha we Nyirahabimana Béatrice amukubise isekuro mu mutwe, nk’uko yabyiyemereye.
Byabaye ku gicamunsi cyo kuwa gatandatu tariki 19/9/2015 nyuma yuko Uwitonze yari avuye kwa sebukwe ari kumwe n’umugore we bavugana neza.
Uwitonze aho afungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Kirehe aremera ko yishe umugore we nyuma yo kugera mu rugo akumva aramushatse ngo amusabye ko baryama umugore aranga ashaka kumishyiraho agahato.

Uwo mugabo akomeza avuga ko umugore yashatse kwiruka, afata asekuro yari aho hafi ayimukubita mu mutwe umugore yitura hasi umugabo abifata nk’ibyoroshye arebye asanga yapfuye.
Yakomeje avuga ko kwica umugore we ari ibyamugwiririye ati “Ubu ndi gutitira kuko sindamenya ibyambayeho, ni shitani yivanze mu mibanire yacu”.
Avuga ko bose bari banyweye ikigage bita “indimasi”, akaba akeka ko ari cyo cyatumye ata ubwenge agakora amarorerwa.
Ntamakiriro Sylvan, umuturanyi wabo yatangarije Kigalitoday ko ari mu batabaye mbere yumvise abana barira.
Ati “Aba baturanyi nta makimbirane bajyaga bagirana gusa bari bagiye mu rubanza rwa se w’umugore we wagonzwe na moto bataha mu ma saa munani n’igice mu ma saa kumi twumva abana barasakuza barira dutabaye dusanga umugore yarangije gupfa”.
Hakizimana Félix umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Murehe ubwo bwicanyi bwabereyemo, na we aremeza ko nta makimbirane asanzwe muri urwo rugo.
Ati “Badutabaje dusanga umugabo amaze gukubita umugore isekuro tugira ngo aracyahumeka turebye dusanga yamaze gupfa, gusa nta makimbirane bari bafitanye”.
Hakizimana arasaba abaturage kubana neza birinda ikintu cyose cyabakururira ubwicanyi n’ibindi bikorwa bibi kandi mu gihe bagiranye ikibazo bakitabaza ubuyobozi bukabafasha kugikemura.
Uwitonze Faustin na Nyirahabimana Béatrice babanaga mu buryo butemewe n’amategeko mu bana barindwi babyaranye abariho ni batanu.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 19 )
Ohereza igitekerezo
|
ibi ntabwo ari kibazo k’inzoga gusa, umenya harikindi bapfaga nubusanzwe, erega nubundi ngo umusinzi arasinda akagwa kw’ijambo.bamuhane nkuko bikwiye wenda yabera nabandi urugero kuko ibi birakabije pe!!
Ariko jye ndabona iki kibazo nibatagihagurukira birakabije, ubuse baba bafitanye kibazo ki kuburyo umugabo atakwihangana koko, byaba ngombwa ibibazo byabo bakabigeza no mubuyobozi, ariko ntihabeho kwicana.
yice umugore amuzizako yanze ko amurongora koko!!! ahannye
Mbega ikigabo cy ikibwa cyihekuye!!izi nzoga zinkorano zirakora kuri benshi
ariko se nkuyu wica umuntu amujije ibintu azabona igihe cyose ubwo se iyo yihangana agategereza undi munsi koko ,nibamuhane bihanukiriye kabisa
Abaswa basa nabasazi kweri abandi bayisekuriramo we kayicisha pe, uyu akatirwe urwaburundu kabsa nta bumuntu agira
ARIKO MANA WEEE EREGA IZI NZOGA ZADUTSE ZIZARIKORA