Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyanza n’umubaruramari baburiwe irengero
Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyanza, Dr Hakizimana Kagabo Léon, n’umubaruramari witwa Kabalisa Roger Victor baburiwe irengero kuva mu cyumweru gishize.
Amakuru aturuka mu Bitaro bya Nyanza avuga ko Kabalisa Roger Victor wari umubaruramari w’umushinga wa Global Fund mu Bitaro bya Nyanza ari we wabanje kuburirwa irengero.

Umutesi Marie Grâce, ushinzwe Abakozi akaba n’ushinzwe Ubutegetsi n’Umutungo mu Bitaro bya Nyanza w’agateganyo, yatangarije Kigali Today ko bombi baburiwe irengero nyuma y’igikorwa cy’ubugenzuzi ku mikoreshereze y’amafaranga kirimo kubera mu Bitaro bya Nyanza.
Yagize ati “Muri ibi Bitaro bya Nyanza hari igikorwa cy’ubugenzuzi bw’amafaranga cyatangiye Kabalisa Roger Victor wari umubaruramari abasha kuboneka mu kazi ke nk’uko byari bisanzwe nyuma yaho ni bwo yahise aburirwa irengero”.
Ubwo uyu mubaruramari yari amaze iminsi ntawe uzi aho aherereye, yoherereje Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Nyanza urupapuro ruvuga ko yahawe ikiruhuko cy’uburwayi ariko kuva icyo gihe yahise afunga terefone ye yanga kugira umuntu n’umwe yitaba.

Umutesi agira ati “Kuko yahise abura mu kazi igenzura yakorerwaga ry’amafaranga ritarangiye ubuyobozi bw’ibitaro bwakomeje kumushakisha kuri terefone ndetse n’aho yari acumbitse hose arabura tumenyesha Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza ko twabuze umubaruramari”.
Mu gihe uyu Kabalisa Roger Victor yashakishwaga, Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyanza, Dr Hakizimana Kagabo Léon n’umugore we, na bo baburiwe irengero.
Umunyamakuru wa Kigali Today yagerageje kuvugana n’umuyobozi w’ibitaro hamwe n’umubaruramari wabyo kuri terefone zabo zigendanwa nyuma y’uko bombi baburiwe irengero maze zanga gucamo ndetse n’aho bari bacumbitse mu Mujyi wa Nyanza asanga batakihabarizwa.

Mu gusobanuza neza niba nta mafaranga baba bakekwaho kurigisa, Umutesi Marie Grace wasigaye ayobora ibitaro muri iyi nzibacyuho yasubije ko ntacyo yabivugaho mu gihe ubugenzuzi bw’amafaranga bukiri mu kazi kabwo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyanza w’agateganyo, Nkurunziza Enock, yemeje ko abo bakozi baburiwe irengero ariko yirinda guhamya ko kugenda kwabo gufitanye isano no kurigisa umutungo.
Ibitekerezo ( 21 )
Ohereza igitekerezo
|
Hahaha! Abo ku karere c bo nibo bazima? Executif arihe? DAF? Ariko Grace mumuziza ko yiturije? Ibikorwa atazi nibihe? Guceceka kwe muzi ko ari ubucucu? Mwe muvuga ruswa mwamuhaye angahe? Harya wowe watewe nande? Muzikuremo imyumvire
Ariko nkawe uvuga ngo Grace arya ruswa umaze kumuha angahe? Mujye muvuga ibintu bifite Proof ntimukajya mwirirwa mubwejagura. ibyo ni ugusebanya. gusa ujye umenya ko umwana banga ariwe ukura?
Sha nimwicecekere! ahubwo se uwo Grace UMUTESI we Bagabije Ibitaro we aho bukera ntabacika!!! ahubwo muratange ku mazi. Umugore wirata n’agasusuguro kenshi kokoko!!! Bayobozi b"Akarere kacu ka Nyanza batureberera umunsi ku munsi ubwo koko mwashatse mu bakozi b’Akarere bagashingwa Finance y’Ibitaro bya Nyanza. Maze MINISANTE nayo ikadushakiraifatanije n’Akarere Dr w’inyangamugayo. TURATABAZAAAAA TWARATEWE!!!
ibyo mu bitaro bya nyanza buriya birarenga bikagera no mu bigo nderabuzima byaho Reba Niko gukatwa amafrw ya Rama buried kwezi ukazajya kwivuza ugasanga NGO nta misanzu ugitangirwa wabaza umuyobozi wawe mugaherako muba abandi biteka akarere gakwiye gukurikirana imikorere ya sante yo muri nyanza
ABATUYE NYANZA TWARATABAJE KUVA KERA
UBU NONEHO UBUYOBOZI NIBUREBE AHO SERVICE MBI ITURUKA
MURI IBI BITARO BURI WESE YISHAKIRA INDAMU NTA BYA PROFFESSIONALISME.
TWIZERE KO UBUGENZUZI BUKORWA NO KUMITANGIRE Y’AKAZI MU BITARO BYA NYANZA.UWO GRACE ARYA RUSWA NTIWAMURATAHO NGO WAKOZE IKIZAMI URATSINDA.
PROCUREMENT HO NI AKUMIRO!!!!!!!!
TWIZERE KO UBUYOBOZI BUSHYA BW’AKARERE BUZABIKEMURA NAHO ABANYENYANZA LETA YADUHAYE IBITARO ARIKO NIDUSHAKIRE ABABIYOBORA B’INYANGAMUGAYO KUKO BARAHARI.
Ariko abantu mutanga ibitekerezo mwagiye muvuga ibyo mwahagazeho komukabya
AKARENZE UMUMWA KARUSHYA IHAMAGARA
ntimugashinze abandi kuko ntabimenyetso muba mufite mujye mureka abibifite munshingano abaribo bakora akazi kabo
Mu bitaro bya Nyanza hari imikorere idasanzwe batanga amasoko bashingiye kuri ruswa ntabwo gutoroka byabura ahubwo se ni ryari umutungo w’ibi bitaro utariwe byose kandi biterwa n’uko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza kuko ubwacyuye igihe busa nk’ababitereranye kuko ntiwasobanura ukuntu batinze kugaragaza ko amafaranga y’ibi bitaro aribwa mu buryo bugaragara ariko ababigiramo uruhare bose ntibabiryozwe.
Komite nyobozi nshya y’Akarere ka Nyanza yatowe ibe hafi ibitaro bya Nyanza kuko niho hasigaye ubujura kandi ababukora barazwi.
Nk’ubu koko gufata uyu mugirigiri ngo ni Roger n’inzara ye ukamushinga imari urumva atari ugukosa ntabwo akuze mu mutwe n’umuvugishije ahita abibona ku birebana na cash hakwiye kubaho komite y’abantu bari sage kandi b’inyangamugayo atari abakora nk’abashaka indonke cyangwa abancanshuro biyemera bamaze kurengwa nkaho intebe y’ubuyobozi bazayituraho nk’umusozi.
Nimureke twiyubakire inzego na serivisi mu Rwanda zitajegajega kandi twirinde inda nini nk’iyo mbona mu bitaro bya Nyanza bituma n’imitangire ya serivisi izamba.
Ariko rero birakabije, ejo umuyobozi w,irunaka yagiye lundi ejo bundi gutyo gutyo noneho abavura ibyo byatubereye ibindi ,mwibaze the tuyoborwa nabi!! Twarashize bakora amanyanga tureba bakaducinyiza ntiwavuga, uriya ni inshuti y,uw,I Gakoma nawe wahunze Leta iprivatize amavuliro abashaka kwikorera bakore sante yayinaniye ubundi nta MUGANGA wibye pe indahiro twakoraga cyari igihango ubu abazamo baza bacyebaguzwa bashaka gukora byihuse nta vocation
Ariko rero birakabije, ejo umuyobozi w,irunaka yagiye lundi ejo bundi gutyo gutyo noneho abavura ibyo byatubereye ibindi ,mwibaze the tuyoborwa nabi!! Twarashize bakora amanyanga tureba bakaducinyiza ntiwavuga, uriya ni inshuti y,uw,I Gakoma nawe wahunze Leta iprivatize amavuliro abashaka kwikorera bakore sante yayinaniye ubundi nta MUGANGA wibye pe indahiro twakoraga cyari igihango ubu abazamo baza bacyebaguzwa bashaka gukora byihuse nta vocation