Umukobwa wiga muri INILAK i Nyanza yahawe lifuti imukoraho

Umukobwa w’imyaka 25 y’amavuko wiga nijoro mu mwaka wa gatatu mu ishami ry’icungamutungo muri INILAK Nyanza Campus, ku mugoroba wa tariki 22/05/2012 yasabye lifuti maze aho kumujyana mu mujyi wa Nyanza imukomezanya mu karere ka Ruhango.

Uyu mukobwa wasabye ko amazina ye yagirwa ibanga kubera ingaruka byamugiraho mu kazi avuga ko ubwo yari avuye gusubiramo amasomo ye ku ishuli yageze ku muhanda wa kaburimbo ahagana saa tatu n’igice z’umugoroba imodoka yavaga i Butare yo mu bwoko bwa Rav 4 ikamwisabira kumuha lifuti.

Iyo modoka yari itwawe n’umusore nta bandi bantu bari kumwe nawe. Ati: “Twageze ahitwa ku Bigega ari naho hari umuhanda werekeza mu mujyi wa Nyanza yanga kuhampagarika ahubwo we yongeza umuvuduko yerekeza mu karere ka Ruhango.”

Nk’uko uwo mukobwa akomeza abivuga ngo yabajije uwo musore aho amujyanye undi amusubiza ko bagarukira ahitwa i Gatagara kureba umuntu maze bombi bakabona kugarukana mu mujyi wa Nyanza.

Ubwo bari bahageze uwo musore yongeye kongeza umuvuduko n’uko umukobwa nawe induru ayiha umunwa maze ubwoba bumutashye nibwo yemeye kumusiga aho ku muhanda asiga amututse ibitutsi bitagira uko bisa.

Kuri uwo muhanda avuga ko yahahuriye n’ibibazo binyuranye birimo imbeho y’ijoro yahamukubitiye no gutinda kubona imodoka cyangwa moto yagombaga kumugarukana iwabo mu mujyi wa Nyanza.

Nyuma y’isaha n’igice ari kuri uwo muhanda ngo yabonye imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yavaga mu mujyi wa Kigali yerekeza mu karere ka Nyamagabe ayiteze imwemerera guhagarara irahamuvana.

Uyu mukobwa avuga nyuma y’ako kaga yahuye nako atazongera n’umunsi n’umwe kujya mu modoka y’umuntu bataziranye. Ati: “Yaba guhabwa lifuti cyangwa kuyisaba sinzabyongera mu buzima mu gihe nyir’imodoka tutaziranye”.

Yagiriye inama bagenzi be b’abakobwa kwirinda ibintu bashukishwa birimo iminyenga y’imodoka n’utundi duhendabana kugira ngo bajye gukoreshwa imibonano mpuzabitsinda cyangwa ubundi bugizi bwa nabi.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 19 )

uyu mukobw ahubwo lft zaramuryoheye niba ariby koko,kuki
yongeye agatega iyindi? ntimutubwiyeko yavuye igatagala na lft nanone, ubwose yavuga gute ko atazongera kandi ako kanya yarahise asaba iyindi lft ikamyo, iyinkuru ntabo isobanutse.

shantali yanditse ku itariki ya: 30-08-2012  →  Musubize

LIFUTI IYO YABAYE IKIBAZO NDETSE ICYO KIBAZO KIGAKEMURWA NA LIFUTI,UBWO SE SI IGITEGO 1 KURI KIMWE! REKA KUVUGA NGO NTUZONGERA GUTEGA LIFUTI KUKO UBUZE INDA YICA UMUGI
UDAFITE IYE MODOKA AKABURA NO GUTEGESHA AYE, ATEGA LIFUTI IBYO NI UKURI
IZO NAMA YAGIRIYE BAGENZI BE WAPI!!!

umusaza yanditse ku itariki ya: 25-05-2012  →  Musubize

Ebana hari gusaba lift by’ ingeso no kuyisaba by’ ibibazo. So never say never kuko ntuzi uko bucya hameze!!! Ok noneho se yavuye I Gatagara gute si Lift nanone after just few min !!!

Bony yanditse ku itariki ya: 24-05-2012  →  Musubize

kuki agira abantu inama yo kudatega lifuti iyo atongera ngo atege fuso yari kuhava ate? Uyu mukobwa arabeshya cy ni ibihimbano by’abanyamakuru.

yanditse ku itariki ya: 24-05-2012  →  Musubize

In Masaka Sector,there are plots more than 50,for Different Persons include Mine.Kicukiro Officials want to exchange those plots to Kimisange(ex.plots of BRD),but owners are against that point quote
They’re saying that better to meet Partners theirselves,b’se they want to build a University,the Mayor said. I’m an idealist man
Don’t know where i’m going but still on my way. Kind Regards.

Tchikuru Werede yanditse ku itariki ya: 23-05-2012  →  Musubize

uwo mukobwa wiga muri kaminuza ntazi kureba plaques ziyo lav4 ngo azibwire police.... niba ari ukuri umuhanda waba ugendwamo nabasazi benshi

eric ruts yanditse ku itariki ya: 23-05-2012  →  Musubize

arko ba Edito musabwe kujya mubaza abanyamakuru banyu facts z’inkuru bandika. ubuse nk’iyi ni inkuru koko? yujuje 5 w, where,when,what,who,? biroroshye guhimba bene iyi nyandiko. ubuse uwo mukobwa ntabwo yafashe plake z’iyo modoka yamutwaye? yabimenyesheje polisi se? iyi nta nkuru iyirimo rwose kuko nta infromation itanga, ntinigisha, nt’inaruhura kuko itangazamakuru nibyo rikora. murakoze!

Tony yanditse ku itariki ya: 23-05-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka