Umugabo yishe umwana avuga ko amutanzeho igitambo

Umugabo witwa Nsanzabandi Jean Paul bita Tababu yishe umwana w’umuturanyi we, mu karere ka Nyanza, avuga ko amutanzeho igitambo.

Ibi byabereye mu mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana ku wa 29 Nzeri 2015, ahagana mu masaha ya saa sita z’amanywa. Nsanzabandi wishe uyu mwana ngo asanzwe acuruza imyenda mu isoko rya Nyanza.

Uyu mwana w’imyaka 9 wishwe, yari atumwe mu gipangu Tababu atuyemo nk’uko Uzamukunda Amina wari uhari uwo mwana akubitirwa muri icyo gipangu agapfa abihamya.

Nyna w'umwana yananiwe kubyakira
Nyna w’umwana yananiwe kubyakira

Uzamukunda wari uhibereye mu gihe ubu bwicanyi bwakorwaga, asobanura ko mbere y’uko uwo mwana yicwa, Tababu yabanje kugaragaza ibimenyetso byo guta umutwe.

Ati “Yaje mu gipangu asanze umugore we yagiye gusenga yikuramo imyenda atangira kwigaragura hasi nk’ufashwe n’ibintu bidasobanutse, akajya anyuzamo akanivugisha nk’usaba imbabazi abantu batagaragara”.

Abaturanyi bagerageza kumwihanganisha
Abaturanyi bagerageza kumwihanganisha

Mu gihe yari akigaragura hasi ku butaka anambaye ubusa, uwo mwana w’umuhungu yinjiye mu gipangu maze Tababu avugira hejuru asaba ko bareka kumwica(abo yabaga imbabazi batagaragara) akabaha igitambo cy’umwana winjiye.

Uzamukunda asobanura ko uyu mugabo Nsanzabandi yahise afata uwo mwaka agatangira kumukubita ku rukuta no hasi bigeraho umwana ashiramo umwuka.

Kugeza ubu ntihari hamenyekana icyatumye uyu mugabo yica uyu mwana w’umuhungu.

Iki gipangu niho hiciwe uyu mwana w'umuhungu
Iki gipangu niho hiciwe uyu mwana w’umuhungu

Cyakora umugore we Muhorakeye Agnès, avuga ko Tababu yari amuziho uburwayi bwo mu mutwe ndetse anemeza ko na we hari ubwo habaga ibibazo akamukizwa no kwahukana.

Yunzemo ati: “Maze amezi atatu ngarutse ubundi nari narahukanye muhunga ngo atanyica, gusa muri iyi minsi yari ameze neza mbona nta kibazo afite”.

Nyiramayira Clementine nyina w’uyu mwana wishwe, yabwiye Kigali Today ko nta nzangano zari hagati y’umuryango we n’uw’uyu mugabo ku buryo yamwicira umwana.

Yagize ati: “Nta kibazo cyari hagati yacu ahubwo natunguwe no guhamagarwa bambwira ko anyiciye umwana avuga ko amutanzeho igitambo”.

Tababu uri mu maboko ya Polisi twashatse kumuvugisha ariko ntibyashoboka.

Ubwo twandikaga iyi nkuru twashatse no kuvugana n’umuvugizi wa polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo akaba n’umugenzacyaha muri iyi Ntara, ariko ntibyashoboka.

Yatubwiye ko ari mu kazi katamwemerera guhita tuvugana ako kanya.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 15 )

komutatweretse amafoto yumwana kandi nuyumwicanyi mumutwereke

nyanza yanditse ku itariki ya: 30-09-2015  →  Musubize

ese uwo muntu wu mudamu wabireberaga uwo mwana akubitwa kuki atahuruje vuba bihuse ngo uwo mwana atabarwe koko uwo nuwo kugawa rwoseee

via yanditse ku itariki ya: 30-09-2015  →  Musubize

biteye agahinda! ariko ibi bibere isomo abiyegurira n’abifuza gukorera sekibi.

coco yanditse ku itariki ya: 30-09-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka