Rwamagana: Umukozi wa BPR yafashwe ashyiriye abanyamasengesho amafaranga ya banki

Umukozi wa Banque Populaire du Rwanda ku ishami ryayo riri mu mujyi wa Rwamagana yatawe muri yombi kuwa 25/11/2013 nyuma yo gufatanwa amafaranga miliyoni icumi ya banki yari ashyiriye abanyamasengesho ngo bayasengere agire umugisha hanyuma agarurwe mu isanduku ya banki.

Nubwo inzego z’ubugenzacyaha zivuga ko uyu mukozi ashinjwa ibyaba by’ubujura, ababikurikiranye neza ndetse na nyir’ubwite barahakana ko atari ubujura, ahubwo ngo ni abanyamasengesho bacengejemo uwo mukozi umugambi wo kujyana amafaranga ku rusengero rwa Zion Temple muri Rwamagana, bakayasengera, uyajyanye n’abandi bakirisito batatu bagakizwa ibyaha n’ibibazo bya shitani ushaka kubigabiza, hanyuma ngo umugambi ukaba wari uwo kuyagarura mu isanduku ya banki.

Uyu mukozi yabwiye Kigali Today ko yahuye n’umukozi w’Imana witwa Nkurunziza akamubwira ko akora mu mushinga w’Abasuwisi ugamije iterambere ariko ngo akaba anakora ibikorwa byo gusengera abababaye bagakizwa ibyaha kandi Imana ikabarinda imitego ya shitani.

Uyu mukozi w’Imana ngo yabwiye uyu mukozi wa banki n’abandi basore babiri ko bashaka amafaranga bakayamushyira aho asengera ngo ku bufatanye na Gitwaza wo muri Zion Temple, uwitwa Masasu wo muri Restoration ndetse n’umupasitoro bise Philibert wo muri ADEPR hanyuma abazanye amafaranga bakabasengera n’amafaranga nayo bakayasengera hanyuma bakayabasubiza ariko ngo bikaba byari kuzatuma ba nyiri ayo mafaranga bazayagiriramo umugisha.

Umukozi wa banki y'abaturage y'u Rwanda i Rwamagana ari mu maboko ya polisi.
Umukozi wa banki y’abaturage y’u Rwanda i Rwamagana ari mu maboko ya polisi.

Uyu mukozi ngo yagiye mu isanduku ya Banque Populaire du Rwanda ku ishami rya Rwamagana afata amafaranga miliyoni icumi azishyira mu ruhago afata igare ajya ku rusengero rwa Zion Temple muri Rwamagana aho yari guhurira na wa wundi yita umukozi w’Imana.

Ubwo ariko polisi y’u Rwanda yari yamaze kumenya amakuru, abapolisi bari kumugendera hafi ngo afatwe hamwe n’abo biyitaga abakozi b’Imana. Amakuru avugwa muri Rwamagana ariko aravuga ko umwe mu bakozi ba banki yagize ishyaka cyane akihutana imodoka ya banki agana kuri Zion Temple, wa mukozi w’Imana akabona ko batahuwe agahita acika, dore ko abapolisi bo babagendaga runono bihishe ndetse bambaye n’imyambaro ya gisivili.

Abakurikirana amakuru ariko baravuga ko ibyo bitaga gusenga ngo ari itekamutwe kuko ngo nta dini rizwi rikenera gusengera amafaranga ari busubizwe ba nyirayo.

Uyu mukozi w’umugore, ngo babanje kumubwira ko agiye kugira ibibazo bikomeye birimo gupfusha umwana we w’imfura ndetse ngo akazagira n’ibibazo byo mu nda naramuka adakurikije ubutumwa bw’Imana abo bakozi b’Imana bamugezagaho.

Uyu mukozi ngo yahuye n’aba batekamutwe ku cyumweru tariki 24/11/2013 ahagana saa mbiri ari kujya ku ishuri aho yiga mu mwaka wa kane wa kaminuza, ngo bakomeza kumwigisha no kumushishikariza gukurikira ubutumwa bw’Imana bigeza ubwo afata umugambi wo kubashyira ayo mafaranga kuwa mbere tariki ya 25/11/2013 ku isaha ya saa munani z’amanywa.

Inzu banki y'abaturage y'u Rwanda ikoreramo i Rwamagana.
Inzu banki y’abaturage y’u Rwanda ikoreramo i Rwamagana.

Ngo bari bamubujije kugira uwo amenera ibanga ry’ubutumwa bw’Imana ku buryo n’uwo bashakanye ngo mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira kuwa mbere baraye basenga, no mu gicuku umugore akamubwira ngo babyuke basengere ikibazo afite ariko atigeze amugaragariza ibyo aribyo.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police Emile Byuma yabwiye Kigali Today ko uwo mukozi akurikiranyweho icyaha cyo kurigisa no konona umutungo ashinzwe gucunga mu kazi, akaba ngo agihamijwe n’inkiko yazahanishwa igihano kirimo gufungwa hagati y’imyaka irindwi n’icumi ndetse no kuriha inshuro ziri hagati y’ebyiri n’eshanu agaciro k’umutungo yakoresheje nabi.

Aba biyitaga abakozi b’Imana nabo ngo bahamwe n’icyaha cyo kwambura ibintu hakoreshejwe amayeri bahanishwa gufungwa imyaka iri hagati y’itatu n’itanu ndetse no kwishyura amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya miliyoni eshatu n’eshanu.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo   ( 18 )

ariko abantu ntibakabeshye ngo ni abatekamutwe,ubwo se koko umuntu muvuze ko yari hafi kurangiza kaminuza ayobewe gutandukanya amafranga ye n’atari aye?ayo yajyanye yari aya banki keretse imivumo iyo iva kuri banki,njye ndumva imivumo yari kumuvamo ari uko atanze amafranga ye n’ubwo nabyo ari amatakirangohi ubutabera buzamuhane kuko turumva kwisobanura kwe nta shingiro gufite yari ayibye,ubuvugizi ntabukwiye azahanwe yari yabigambiriye kuko hanze aha hari abantu bashaka gukira batabivunikiye.

NONO yanditse ku itariki ya: 26-11-2013  →  Musubize

Mwitonde musome kandi musobanukirwe n’ Ijambo ry’ Imana. Ntabwo Imana ibwira umuntu ngo bwira uriya aguhe, ahubwo isanga utanga ikamweza ko agomba gutanga. Naho ababeshya ngo Imana irambwiye ngo mpa ibi n’ ibi,ni abatekamutwe! mwirinde rwose. Mwirinde na babandi bababeshya ngo mubahe amafranga bajye kubasengera mu butayu!! Ntaho bajya barayirira!! Mube maso,ibi bihe bya nyuma ni bibi!! Kandi uzababwirwa no gukoresha iterabwoba !!! Mwirinde!

Hadassa yanditse ku itariki ya: 26-11-2013  →  Musubize

Abakozi b’Imana b’iki gihe barakaze rwose, ibi ni hatari kandi biragaragaza utu dini tugenda tuvuka hirya no hino ngo turahanura n’ibindi tuba dushaka gusa amaturo n’imitungo atari kubwiriza ubutumwa bw’Imana.

BABA yanditse ku itariki ya: 26-11-2013  →  Musubize

Ariko ntibakajye babeshya ngo abatekamutwe! none se ayo mafaranga ko yari aya abacliants ba banque yari aye? INGARU.COM!

JOJO yanditse ku itariki ya: 26-11-2013  →  Musubize

Mu byukuri in Rwanda dukeneye serivisi specializing in mental related problems kuko nkurikije ibyaha bisigayeho kdi bimwe na bimwe ugasanga ubikoze Atari akwiriye kuba abikoze n’aho u Rwanda rugeze, wasanga nawe Atari we ahubwo ari ubundi burwayi afite. Bityo iramutse igiyeho wasanga hari benshi twasanga bakoze ibyaha kubera uburwayi bityo bakaba babona ubutabera nyabwo.
Murakoze kdi mbasabye ubuvugizi kuri iki kintu

KIZA yanditse ku itariki ya: 26-11-2013  →  Musubize

Erega aho bukera abiyita abakozi b’Imana baradukoraho , nawe se aragusengera ukumva urafashijwe byagera mu ijoron akaguhamagara ati Imana imbwiye ko ugomba gutanga ituro ritubutse rishimisha Imana kugirango ikibazo ufite gikemuke nkaho Imana igurisha impuhwe zayo. Ati icya 10 ntugitange mu rusengero uzakinzanire ukimpe njye ugusengera hamwe n;ituro . Ba Bishop badutabare batubwire aho umuntu atanga ituro n’icya cumi.Ituro ritubutse se ryo rimeze rite?

uwase jesica yanditse ku itariki ya: 26-11-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka