Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yatangaje ko Abapolisi babarirwa muri 500 bagiye kwirukanwa kubera ibyaha bitandukanye, birimo ubusinzi no kwaka ruswa.
Umuyobozi w’Ingabo z’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara (Eastern Africa Standby Force - EASF), Brig Gen Getachew Shiferaw Fayisa, uri mu ruzinduko mu Rwanda yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira n’umugaba Mukuru w’Ingabo Gen Jean Bosco Kazura.
Mu Karere ka Ruhango mu Kagari ka Rubona mu Mudugudu wa Gako, habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yari ipakiye umucanga, igeze ku iteme rirariduka umuntu umwe ahita yitaba Imana abandi batanu barakomereka.
Abantu batatu bakekwaho kugira uruhare mu gukubita no gukomeretsa uwitwa Muhizi Emmanuel bikamuviramo urupfu, batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.
Kuri iki Cyumweru hakinwe imikino itatu ya shampiyona y’umunsi wa 12 yasize Rayon Sports ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Bugesera FC 1-0. Mu gice cya mbere cy’uyu mukino, ikipe ya Bugesera FC yagoye Rayon Sports cyane kuko abakinnyi nka Chukwuma Odili, Sadick Sulley bagera cyane imbere y’izamu ryayo ariko (...)
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abagabo babiri ari bo Ndagijimana Patrick na Ndagijimana Yves bakekwaho icyaha cy’ubwicanyi bakoresheje imbunda yo mu bwoko bwa pistol.
Itsinda ry’abayobozi b’Ingabo zihora ziteguye gutabara mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EASF) ziyobowe na Brig Gen Vincent GATAMA, zatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda. Izi ngabo zatangiye uru ruzinduko mu Rwanda, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Ukuboza 2022, nk’uko Minisiteri y’Ingabo y’u (...)
Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, bavuga ko ikibazo cy’impanuka zo mu muhanda gihangayikishije kuko mu myaka ine ishize zimaze guhitana abagera ku 2,600.
Polisi y’u Rwanda yatanze umuburo ku batunze ibinyabiziga batitabira kubikoreshereza isuzuma ry’imiterere (Contrôle technique) imwe mu ntandaro z’impanuka zo mu muhanda ziterwa n’amakosa ya mekanike y’ibinyabiziga.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko hari abakozi b’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), bakoraga mu bijyanye n’amasoko, bafashwe bagafungwa kubera ibyaha bigendanye no gutanga amasoko mu buryo butemewe n’amategeko.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe buvuga ko ubwinshi bw’imvura imaze iminsi igwa bwatumye inzuzi zuzura zikaba zimaze gutwara abantu batandatu. Ku bw’ibyo, burasaba abaturiye imigezi kwitwararika ntibayambuke igihe yuzuye, kubera ko abo yatwaye bibwiraga ko ibintu ari ibisanzwe nyamara imvura yarabaye nyinshi bityo (...)
Abarwanyi ba M23 basabwe guhagarika imirwano bagasubira inyuma, ariko aho kubyubahiriza bakomeje imirwano ndetse bigarurira uduce dushya.
Uwitwa Ignatius Kabagambe aherutse gutangaza ku rubuga rwa Twitter ko Camera zipima umuvuduko zamutunguye atubahirije icyapa kimusaba kutarenza 60km/h, agacibwa ihazabu y’amafaranga ibihumbi 50Frw.
Abakoresha umuhanda hafi y’ikiraro cya Nyabarongo gihuza Umujyi wa Kigali n’Intara y’Amajyepfo batangiye kugira impungenge ko ubuhahirane no kugenderana byagorana, igihe cyose umuhanda wose wakomeza kwika.
Ni umuhanda wari wafunzwe kubera imvura nyinshi yaguye ku wa kabiri no ku wa gatatu ikuzuza Nyabarongo, bituma amazi yuzura mu muhanda ndetse asandara no mu myaka y’abaturage yegereye Nyabarongo.
Imvura idasanzwe yaguye kuva mu mugoroba tariki ya 21 igakomeza kugeza tariki ya 22 Ugushyingo yafunze umuhanda wo mu Majyepfo Kaduha-Gitwe-Kirengeri.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), tariki ya 20 Ugushyingo 2022 rwafunze umugabo w’imyaka 32 y’amavuko, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana cumi n’umwe (11), harimo abana b’abahungu icumi (10) n’umukobwa umwe (1).
Abajyanama bihariye mu bya gisirikare muri Ambasade z’ibihugu mu Rwanda (Defence Attachés), tariki ya 21 Ugushyingo 2022 basuye ahaherutse kurasirwa umusirikare wa DRC winjiye mu Rwanda arasa, basobanurirwa uko byagenze.
Polisi y’u Rwanda yatanze umuburo ku batwara ibinyabiziga, bagendera ku ruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rutari urwabo. Ni nyuma y’uko abantu babiri batwara abagenzi kuri moto bazwi nk’abamotari, batawe muri yombi mu bikorwa bitandukanye byakorewe mu Mujyi wa Kigali, bafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwanditse mu (...)
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, General James Kabarebe, avuga ko ntawanyeganyeza u Rwanda mu gihe rufite ururimi n’umuco umwe, ahubwo ko umwanzi Igihugu gifite rukumbi ari ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri.
Kuva ku wa Mbere tariki 21 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda iregereza serivisi zo gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga abatuye n’abakorera mu Karere ka Rubavu mu rwego rwo kubafasha kubona iyi serivisi mu buryo buboroheye.
Itsinda ry’ingabo za EJVM ryashyiriweho kugenzura imipaka ya Congo n’u Rwanda ryageze mu Mudugudu wa Gasutamo, Akagari ka Mbugangari mu Murenge wa Gisenyi aharasiwe umusirikare wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Umusirikare w’ingabo za Congo (FARDC) yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda mu masaha y’ijoro nyuma yo kurasa ku basirikare b’u Rwanda. Ni amakuru yemejwe n’ingabo z’u Rwanda zivuga ko uyu musirikare utahise amenyekana yaje arasa ku ngabo z’u Rwanda araraswa arapfa. Yarasiwe mu Mudugudu wa Gasutamo mu Kagari ka Mbugangari mu (...)
Mu Karere ka Huye, Umurenge wa Ngoma, Akagari ka Kaburemera, Umudugudu wa Karambi, habereye impanuka y’inkongi y’umuriro ihitana umwana w’imyaka itatu, umuvandimwe we na nyina barakomereka.
Imvura yaguye mu ijoro ryo ku itariki ya 16 Ugushyingo 2022 yahitanye abantu batatu abandi bane barakomereka, yangiza n’ibikorwa remezo mu turere tumwe na tumwe tw’Igihugu. Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko iyi mvura yaguye cyane mu turere tugize Umujyi wa Kigali no mu tundi turere turimo (...)
Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu karere ka Ngoma, ku wa Kabiri tariki ya 15 Ugushyingo, yagaruje amafaranga y’u Rwanda 1,096,000 agize amwe mu mafaranga umukozi wo mu rugo yari yibye uwo yakoreraga mu murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.
Polisi y’Igihugu iratangaza ko imvura iguye muri uyu mugoroba yateje amazi menshi mu mihanda ya Kigali, bigatuma imwe ifungwa by’igihe gito, indi ikaba igifunze.
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ryafashe abagabo babiri bafatiwe mu bikorwa bitandukanye mu Mujyi wa Kigali, aho umwe akurikiranyweho gukwirakwiza ibihuha mu gihe undi yafatiwe guhisha nimero iranga ikinyabiziga (Plaque) hagamijwe gukwepa ibihano ku makosa yo mu muhanda.
Perezida Paul Kagame yanenze ubudahangarwa buhabwa abayobozi mu gihe bafatiwe mu makosa, atanga urugero kuri umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko uhora afatwa na Polisi atwaye imodoka yanyweye ibisindisha ntahanwe.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yavuze ku gikorwa cy’ubushotaranyi bwakozwe n’indege yayo y’intambara yazengurutse ikirere cy’u Rwanda mu Karere ka Rubavu ndetse ikagera ku kibuga cy’indege cya Rubavu.