Nyanza: Hafatiwe umugore ushinjwa gutekera abantu imitwe akabacuza ibyabo
Umugore witwa Kayirere Marie Claire w’imyaka 35 y’amavuko wari ukunze kwiyita amazina atandukanye ndetse akanahisha aho atuye yafashwe na Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Nyanza ashinjwa kwambura abantu bo mu turere dutandukanye two mu Ntara y’Amajyepfo akabacuza ibyabo abatekeye imitwe.
Nyuma y’itabwa muri yombi ry’uyu mugore wiyitaga Christine Uwantege ubundi akiyita Uwarigira Chantal ndetse n’andi mazina y’amahimbano, abantu bo mu Turere twa Muhanga, Ruhango, Nyanza na Huye bahuriye kuri sitasiyo ya polisi ya Busasamana mu Karere ka Nyanza ku wa 10/02/2015 bamushinja ko yabatekeye imitwe mu bihe bitandukanye.
Icyo abavuga ko bambuwe n’uyu mugore bose bahurizaho ni intebe ngo bagiye bamutiza avuga ko yagize ibyago agapfusha umuntu, ubundi ngo akaba yagize ubukwe nyamara ngo bwari uburyo bwo kubatekera imitwe nk’uko nawe ubwe yabivuze amaze gutabwa muri yombi na polisi.

Yibasiye uturere two mu Ntara y’Amajyepfo
Mukamusana Hélène ukorera mu Mujyi wa Muhanga avuga ko ariwe yabanje gutekera imitwe akamutira intebe zo mu bwoko bwa palasitiki (plastic) yazimuha ntazimutirurire mu gihe bari bumvikanyeho.
Agira ati “Uyu mugore yaje avuga ko ashaka ahantu atira indebe z’ubukwe 120 ndahamurangira barazimukodesha ariko umunsi wo kuzigarura turamutegereza amaso ahera mu kirere turamubura”.
Ubu buryo bwo guteka imitwe agatira intebe aho bazikodesha ariko yarangiza ntazigarure yanabukoresheje mu Karere ka Ruhango yambura uwitwa Uwimana Francine na Kwizera René intebe 200 zo mu bwoko bwa palasitiki.
Ibi ngo amaze kubikora mu Karere ka Ruhango yanyarukiye mu Karere ka Nyanza naho ahatira intebe 150 ababwira ko yagize ibyago agapfusha umuntu utuye mu Murenge wa Cyabakamyi muri aka karere, ariko ngo bategereje ko azigarura nabo baraheba ahubwo bagerekaho n’amafaranga yo gutega bajyayo kumushakisha nabwo bagaruka amara masa.
Yari afite imodoka akoresha muri uko guteka imitwe
Nk’uko abantu bamaze kwigaragaza ko bambuwe n’uyu mugore babivuga ngo iteka yazaga ari wenyine bakajya mu biciro n’abazikodesha umunsi bemeranyijeho akagaruka azanye n’imodoka yo kuzitunda akabasigira amafaranga y’ingwate ariko bikaba birangiriye aho ntibazongere kumubona ukundi azigaruye.

Ubwo abakora uyu mwuga wo gutiza intebe ku buryo bw’ubukode bahanaga amakuru kuri telefoni bakabwirana ko hadutse umugore w’umutekamutwe wazibamazeho ngo bumvise ko yageze mu Karere ka Huye maze barazimutiza babyumvikanyeho kugira ngo atabwe muri yombi.
Ngo mu gihe yari ageze mu Karere ka Nyanza yikoreye intebe avanye mu karere ka Huye mu modoka yahise atabwa muri yombi na polisi y’Igihugu ihakorera bisabwe n’abacuruzi bo mu Turere twa Muhanga, Ruhango na Nyanza yari yarajujubije abambura intebe mu bihe bitandukanye, ngo kuko bari bamaze kumumenya n’amayeri akoresha.
Icyo uyu mugore ushinjwa ubutekamutwe abivugaho
Uyu mugore watawe muri yombi na polisi akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Busasamana mu Karere ka Nyanza yabwiye Kigali Today ko yemera ibyo abamurega bamushinja ndetse abisabira n’imbabazi.
Avuga ko impamvu yamuteye kwishora muri ubu butekamutwe ari uko yashakaga kugaruza intebe yibwe mu buryo bwo kuzitiza nawe azambura abandi.
Kuri ibi nta kindi yongeyeho usibye gusaba ko arekurwa ngo akajya gusubiza intebe zose yagiye ariganya abantu bo mu turere dutandukanye ngo kuko zose akizifite aho akorera ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali.
Imodoka yakoreshaga atira izi ntebe niyo abambuwe n’uyu mugore bakomeje gusaba ko yatezwa cyamunara amafaranga avuyemo akababera ubwishyu kuko izo ntebe za plasitiki zigera kuri 520 yatwaye zibarirwa mu gaciro ka miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 18 )
Ohereza igitekerezo
|
mbeg’umu maman utakekera biriya bikorwa weeeeeeeeeeeeeeee?Mana we urengere ubwoko bwawe we.kandi umuhe umutima wokwicuza no gukizwa akabivamo burundu, maman we ihangane nubwo wahishe mumaso nanje birambabaje kukuhareba
Abagore nk’aba bamaze kuba benshi muri KIGALI.
Ubona basa neza bambaye neza ariko umutima wabo ari umukara.
Igitangaje rero n’uko ku munsi w’icyumweru cyangwa se ku isabato usanga bafite bibiliya yera bagiye gusenga.Bagira akarimi gasize umunyu iyo bavuze wibwira ko ari abamalayika.Isi irashaje!
Ubwo se ko bavugaga ngo imodoka nitezwe cyamunara keretse ari iye kandi nabwo byanyura mu nkiko. Ariko ararenze kweli
Muramenye ntimumufekure natwe abanya Kigali turaje kumushinja.
yarankoreye yagiyi anyibye numujura ukomeye
nuwo mubibare
uyumugore nange ndumunyakigari nange yantwariye amahema police ntimurekure hashize amezi abiri