Muri 2020 Polisi izakomeza gahunda ya ‘Gerayo amahoro’ iyifatanye n’indi yitwa ‘Rengera Umwana’

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko gahunda yiswe ‘Gerayo Amahoro’ yo gukumira impanuka mu mihanda muri 2019, yagabanyije impanuka ku rugero rungana na 17%.

Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, hamwe n'Umuyobozi w'Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, CP Rafiki Mujiji bagiranye ikiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa gatanu
Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, hamwe n’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, CP Rafiki Mujiji bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu

Polisi yabwiye Itangazamakuru kuri uyu wa gatanu ko igiye kurushaho gukaza iyi gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’ muri 2020, ndetse ko izayifatanya n’indi yitwa ’Rengera Umwana’ igamije gukumira ihohoterwa ribakorerwa.

Polisi yishimira kuba u Rwanda rushoje umwaka wa 2019 runatangiye uwa 2020 rufite umutekano uhagije muri rusange.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, CP Rafiki Mujiji, yasobanuye ko muri 2019 hagaragaye impanuka 4,661, mu gihe umwaka wawubanjirije wa 2018 wagaragayemo impanuka 5,611.

Iri gabanuka ringana na 17% ngo riterwa n’imbaraga yashyize muri gahunda yiswe ‘Gerayo Amahoro’ yatangiye mu kwezi kwa Gicurasi kugera mu Kuboza mu mwaka ushize wa 2019.

Polisi ivuga ko ikomeje korohereza abantu gukora ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe ikoranabuhanga, aho yatanze impushya 137,811 muri 2019.

Ivuga ko n’ubwo itanga izi mpushya ngo itazajenjekera abakora amakosa, ndetse ikaba yarafatiye mu makosa abagera ku 309, 636 bahawe ibihano byo gucibwa ihazabu (contraventions).

CP Mujiji avuga ko impanuka zagabanutse cyane kuva mu kwezi kwa cyenda k’umwaka ushize kugera mu Kuboza 2019, ndetse ko kuva ku itariki 31 y’ukwezi gushize kugeza ubu ngo hamaze kuba impanuka imwe gusa yatewe n’umuntu wagonze umwana wo mu muryango we".

Ati"Dufite icyizere ko impanuka zizagabanuka muri uyu mwaka wa 2020, tuzakomeza ubukangurambaga cyane cyane ku batwara amagare bataragira amategeko abagenga".

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera akomeza avuga ko muri gahunda ya ‘Rengera umwana’ bazagerageza kumenya abasambanya abana kugira ngo ‘bahigwe bukware’, ndetse n’ababakoresha imirimo ivunanye.

Polisi y’u Rwanda izizihiza muri Kamena 2020 isabukuru y’imyaka 20 imaze ishinzwe, ikaba yishimira ko kugeza ubu ifite ubushobozi bwo gukumira ibyaha birimo ibiyobyabwenge, ubujura, guhutazanya n’ubwicanyi mu muhanda, n’ahandi hose ndetse no kurinda inyubako n’ibikorwa bya Leta.

Inkuru zijyanye na: Gerayo Amahoro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka