Ubutumwa butangiwe mu misigiti burubahwa cyane - Sheikh Gabiro avuga kuri Gerayo Amahoro

Umuyobozi wa komisiyo y’imibereho myiza mu muryango w’Abayisilamu mu Rwanda, Sheikh Shafi Gabiro, avuga ko ubutumwa butangiwe mu musigiti bugera ku mitima y’Abayisilamu kandi bakabwubahiriza.

Sheikh Gabiro (hagati utambaye ingofero) avuga ko ibivugiwe mu nzu ntagatifu bijya mu mitima y'Abayisilamu kandi bakabyubaha
Sheikh Gabiro (hagati utambaye ingofero) avuga ko ibivugiwe mu nzu ntagatifu bijya mu mitima y’Abayisilamu kandi bakabyubaha

Yabitangaje ku wa 31 Mutarama 2020, ubwo ku bufatanye n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda na Polisi y’Igihugu mu misigiti yose mu gihugu hatangirwaga ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bugamije gushishikariza Abayisilamu kwirinda impanuka.

Sheikh Shafi Gabiro avuga ko kimwe n’abandi banyarwanda, Abayisilamu bafite uruhare runini mu gukumira impanuka kuko zihitana ubuzima bwa benshi.

Avuga ko kuba ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwatangiwe mu nzu ntagatifu bitanga icyizere ko buzubahirizwa cyane ko abayinjiyemo bubaha bakanaha agaciro ibiyivugiwemo.

Ati “Umusigiti ni ikintu cyubashywe ku bayisilamu, ubutumwa buciye mu musigiti mu by’ukuri bugera ku mitima y’Abayisilamu, iyo ubutumwa buciye mu nzu ntagatifu bubaha cyane na bwo burubahwa kandi twizera ko babuzirikana.”

Abayisilamu ba Nyagatare biyemeje gufasha Polisi kurwanya impanuka
Abayisilamu ba Nyagatare biyemeje gufasha Polisi kurwanya impanuka

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdoun Twizeyimana, yavuze ko gutangira ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro muri Kiliziya, insengero n’imisigiti hagamijwe ko bugera kuri benshi kuko bashishikariza abahayobora guhora babikangurira abayoboke babo kugira ngo bahindure imyumvire kuko ari yo ikurura impanuka nyinshi.

Agira ati “Kubicisha mu nzu z’Imana ni ukugira ngo tugere kuri benshi, abayobora amadini n’amatorero babigire ibyabo bajye bahora babikangurira abayoboke babo, duhindure imyumvire kuko ari yo iteza impanuka.”

Abagore b'i Kirehe na bo biyemeje gufasha Polisi kugabanya impanuka cyane bita ku bana igihe bagenda mu muhanda
Abagore b’i Kirehe na bo biyemeje gufasha Polisi kugabanya impanuka cyane bita ku bana igihe bagenda mu muhanda

Bisangwa Sadam ukora akazi ko gutwara abantu n’ibintu kuri moto mu Mujyi wa Nyagatare ashima Polisi y’Igihugu kuko ikora ibishoboka ngo impanuka zicike.

Ariko nanone yifuza ko Polisi ikwiye by’umwihariko gukangurira abantu kwirinda kugenda bambaye ibyuma bumviramo imiziki mu matwi kuko uretse abanyamaguru ngo hari n’abayobozi b’ibinyabiziga batwara babyambaye kandi bikaba bisigaye bikurura impanuka nyinshi.

Ati “Polisi turayishima ariko nanone bigishe abantu hari ibyateye ugasanga umuntu aragenda yambaye ekuteri (Ecouteur) mu matwi, yaba atwaye cyangwa agenda n’amaguru, uvuza ihoni ahubwo ukabona akuguyemo.”

Abayobozi b'umusigiti wa Nyagatare bashimiye Polisi ku bw'ubutumwa bugamije kubarinda urupfu
Abayobozi b’umusigiti wa Nyagatare bashimiye Polisi ku bw’ubutumwa bugamije kubarinda urupfu

Mu musigiti wa Nyagatare, ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwatanzwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyagatare, SSP Claude Bizimana, naho ku rwego rw’intara ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bukaba bwabereye mu musigiti wa Kirehe aho umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, ACP Emmanuel Hatari, yasabye Abayisilamu kubahiriza amategeko y’umuhanda birinda gutwara banyoye dore ko kinazira ku muyisilamu ndetse no kudatwara bavugira kuri telefone.

ACP Emmanuel Hatari avuga ko Gerayo Amahoro imaze kugabanya impanuka ku kigero cyiza ariko bifuza ko zacika burundu
ACP Emmanuel Hatari avuga ko Gerayo Amahoro imaze kugabanya impanuka ku kigero cyiza ariko bifuza ko zacika burundu
ACP Emmanuel Hatari uyobora Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba yasabye abayisilamu ba Kirehe kudatwara banyoye kuko kinazira ku muyisilamu kunya inzoga
ACP Emmanuel Hatari uyobora Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yasabye abayisilamu ba Kirehe kudatwara banyoye kuko kinazira ku muyisilamu kunya inzoga

Inkuru zijyanye na: Gerayo Amahoro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndamukunda. Hatari hé is my daddy

Murindabigwi paul yanditse ku itariki ya: 24-09-2021  →  Musubize

Ndamukunda. Hatari hé is my daddy

Murindabigwi paul yanditse ku itariki ya: 24-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka