Impanuka ikomeye ya tagisi i Rulindo ihitanye batanu abandi 10 barakomereka
Impanuka ikomeye yabereye mu Karere ka Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru, aho imodoka yo mu bwoko bwa tagisi (Hiace) yaguye batanu mu bari bayirimo bagiye mu bukwe bagahita bahasiga ubuzima naho abandi 10 barakomereka.
Batatu mu bari muri iyi tagisi baguye aho ako kanya abandi babiri bapfira mu bitaro bya Nemba biri mu Karere ka Gakenke, ari na ho havurirwaga abandi batanu bakomeretse bikomeye n’abandi batanu bakomeretse byoroheje.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Minibisi Toyota Hiace, zizwi mu Rwanda nka Twegerane, ifite puraki nimero RAA 784 J, yavaga mu murenge wa Buyoga, itwaye abo bantu bajyaga mu bukwe mu mujyi wa Kigali.
Ubwo ngo yageraga mu Murenge wa Tumba, mu Kagari ka Barari, mu Mudugudu wa Gashoro, mu muhanda uva kuri Tumba College of Technology ugana kuri Mukoto, ni bwo yahise ibura feri.

Umushoferi wari uyitwaye witwa Harerimana Emmanuel, akimara kugwa, yahise abura, na n’ubu ngo akaba agishakishwa.
Norbert Nizurugero
Ibitekerezo ( 23 )
Ohereza igitekerezo
|
Twihanganishije imiryango yabuze ababo gusa twese dusenge kandi twizere imana kuko twese turi abakandida
Birababaje kbs ababuzababo mwihangane twifatanyije mukababaro
rest in peace for family lost their brothers and sisters.ariko mbere yo kurira imodoka tujye twiyeza pe!!
Imaryango yaburiye abayo muriyo mpanuka bagire kwihanga gusa abashinzwe ikorwa ryumuhanda bagakwiye kureba kuntu bashyiramo donani kuko uriya muhanda uva itumba ukagera mukoto uteye nabicyane.kozwe nabicyane imodoka umunsi ziziyongera ukaba nyabagendwa impanuka ziyongera
Nimba nabo bapfuye njyewe ko nabuze nicyo nimarira
imana idutabare icyorezo cyimpanuka
Birababaje ariko imana ibakire mubayo amen
Impanuka zongeye k ubura umutwe Police nidufashe.
Mr President niyongere agire icyo avuga wenda accidents zagabanuka,reba trinity yakoze impanuka ejo bundi aha,reba RIP rwigara nawe yaragonzwe etc! Ariko polesana kumiryango yabuze ababo
mana weee, Police, police, police, mwadufashije koko yemwe ibinyabiziga nkibi bishaje mukabikorera isuzumwa ryimbitse. RAA...J. imana ibakire byumvikane ko iyi modoka yaririmo umuryango
muratubeshye abahasize ubuzima ni 6 abandi bari mubitaro bya nemba