FDLR yarashe ku Rwanda, umurwanyi wayo umwe ahasiga ubuzima

Umurwanyi wa FDLR yasize ubuzima mu gitero aba barwanyi bagabye ku Ngabo z’u Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa 23 Werurwe 2016.

Amakuru Kigali Today ikesha abaturage bo mu Kagari ka Butaka mu Mudugudu wa Kabingo ho mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu, avuga ko mu ma saa sita z’ijoro, bumvishe amasasu menshi ava mu mashyamba ya Congo araswa ku birindiro by’Ingabo z’u Rwanda ziri ku mupaka na zo zirabasubiza.

Umusirikare waguye mu mirwano n'amasasu yari afite iruhande rwe.
Umusirikare waguye mu mirwano n’amasasu yari afite iruhande rwe.

Umuturage utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Mu masaha y’ijoro nka saa sita, twumvishe amasasu menshi tugira ngo twatewe, dusohotse ngo turebe tubona arava mu ishyamba rya Congo ryegeranye n’u Rwanda."

Ati "Abayobozi baduhumuriza batubwira ko ari umwanzi wari ugerageje gutera ariko asubizwa inyuma.”

Muri uku kurasana kwamaze igihe kigera ku isaha imwe, Kigali Today yashoboye kumenya ko hari umurwanyi umwe wa FDLR wahasize ubuzima.

Umunyamakuru wa Kigali Today yashoboye kugera aho barwaniye anibonera uwo murambo w’umusirikare wari wambaye imyambaro ya gisirikare ya DR Congo iriho ipeti rya Premier Sergent.

Ingabo z’u Rwanda ziri muri ako gace zadutangarije ko icyo gitero cyari kigizwe n’inyeshyamba ziri hagati ya 15 na 20, cyakora ngo nticyabashije kwinjira mu Rwanda kuko cyabaye kikigera ku mupaka kigahura n’Ingabo z’u Rwanda ziri ku burinzi, bagatangira kurasana.

Bimwe mu bikoresho bari bitwaje.
Bimwe mu bikoresho bari bitwaje.

Izo nyeshyamba zinjiriye ku gice cy’ibirunga mu migano yo ku gasozi ka Nyiramugwera kari mu Mudugudu wa Kabinga mu Kagari ka Butaka ho mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu.

Ingabo z’u Rwanda zivuga ko uretse uwo zarashe muri izo nyeshyamba, hari n’abandi bakomeretse ariko bagasubira muri Congo; dore ko n’amaraso yari akigaragara mu nzira baciyemo. Cyakora ku ruhanda rw’Ingabo z’u Rwanda ngo nta wagize icyo aba.

Imirwano ngo yabereye ku mupaka gusa imara isaha ariko izo nyeshyamba zirinda zitsindwa zitabashije kwinjira no muri metero eshatu ku butaka bw’u Rwanda.

Gusa, ngo byagaragaraga ko izo nyeshyamba zari zaje ziteguye kuko zari zifite impamba y’igihe kirekire igizwe ahanini n’ibisuguti n’amandazi.

Iki gitero cya FDLR ku Ngabo z’u Rwanda gikurikiye ibindi bitero biheruka kugabwa mu mpera za 2012 mu Murenge wa Bugeshi na Cyanzarwe ahitwa Muti.

Ibitekerezo   ( 16 )

Arikoc bababarimubiki kweli? Barumva amahanotwagize mugihugu twapfakuyibagirwa?Barihendacya. Bajec tugasangira ibyizatumazekugeraho kuneza,ko tutarigitoo! Bakavamuribyoo? Murakoze.

KC yanditse ku itariki ya: 24-03-2016  →  Musubize

bravo kungabo z’urwanda tubarinyuma!kbs!

andre ndagijimana yanditse ku itariki ya: 24-03-2016  →  Musubize

NUKO NUKO IZO NGABO ZURWANDA ZADUKOREYE IGIKORWA.

SYLIVESTRE yanditse ku itariki ya: 24-03-2016  →  Musubize

muyikubise incuro? Ntureba se ahubwo?? Congraturations RDF

Hariyu yanditse ku itariki ya: 24-03-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka