Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamirambo, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 26 Kamena rwakatiye igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu, Mugema Jacques wiyise Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe akajya ashuka abantu kuri Facebook ko azabafasha bakamwoherereza amafaranga bagategereza bagaheba.
Abaturage bo mu Murenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abaturage biyahura gikomeje kwiyongera kuko muri aya mezi abiri ngo hamaze kwiyahura abagabo bane.
Mu Kiyaga cya Cyohoha y’Epfo kiri mu Murenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera hatoraguwe umurambo w’umugabo witwa Sentwari Emmanuel bikekwa ko yaba yiyahuye.
Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu Karere ka Bugesera hafungiye umugabo witwa Ayirwanda Jean Baptiste nyuma yo gufatwa aha umupolisi ruswa y’ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda ngo afunguze umugore we.
Mu karere ka Nyabihu mu Murenge wa Jenda habereye impanuka y’ikamyo yataye umuhanda ikagonga inzu, bigateza inkongi y’umuriro yaguyemo abantu babiri bahiriye muri iyo nzu.
Ubuyobozi bw’Akagari ka Kamuhoza mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu baravuga ko bahangayikishijwe n’idarapo n’ibendera ryibwe mu ijoro tariki ya 22/6/2015, ku buryo ngo abaturage kuri uyu wa 24 Kamena 2015 biriwe mu bihuru bashakisha ngo barebe ko baribona.
Kagiraneza Clement w’imyaka 22 y’amavuko, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano tariki ya 23/06/2015, akurikiranyweho gushimuta umwana w’aho yakoraga kugira ngo bazamwishyure amafaranga bari bamurimo ngo asaga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Ubwo yaganiriraga abayobozi b’imidugudu yo mu Karere ka Huye, mu nama bagiranye tariki ya 22 Kamena 2015, Gen. Maj Alexis Kagame, uyobora ingabo z’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, yababwiye ko iterambere ry’igihugu ari wo mutekano urambye.
Umurambo wa Sibomana w’imyaka 35 y’amavuko bawusanze mu Mudugudu wa Mwari , Akagari ka Musamo, mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango wateraguwe ibyuma n’abantu bataramenyekana.
Nyirahagenimana Veronika w’imyaka 28 wo mu kagari ka Ruhanga mu murenge wa Kigina mu gihe, akurikiranwe n’inzego zishinzwe umutekano arwaje umwana we mu bitaro bya Kirehe nyuma yo kumubyara akamuta mu musarani.
Kuri uyu wa 17 Kamena, mu Mudugudu wa Mutete, Akagari ka Ndego, mu Murenge wa Karama ho mu Karere ka Nyagatare, abagore 3 harimo Abarundikazi 2 bafite abana 9 n’Umunyarwandakazi 1 wari ufite abana bafashwe bakiva mu modoka ibakuye mu Mujyi wa Kigali ngo bashaka kwambuka bajya mu gihugu cya Uganda.
Mu nama y’umutekano yahuje inzego zitandukanye zifite aho zihurira n’umutekano w’abaturage ndetse n’abaturage ubwabo, mu Murenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke, abaturage bavuze ko bahangayikishijwe n’ikibazo kimaze gufata intera cy’ubujura bumena amazu bakiba ibiri imbere mu nzu.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Karambi bukomeje guhangayikishwa n’igenda ridasobanutse rya bamwe mu Banyarwanda batujwe mu muri uwo murenge mu karere ka Nyamasheke, baturutse muri Tanzaniya ubwo birukanwaga.
Bitewe n’impanuka zikunze kwigaragaza mu muhanda wa kaburimbo uhera ku Kinamba ujya ku Gisozi, ukanyura kuri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), i Kagugu ugahinguka mu kabuga ka Nyarutarama; abahaturiye barasaba utugunguzi (dos d’ane) dutuma imodoka zigabanya umuvuduko.
Kuri uyu wa 14 Kamena 2015, mu Mudugudu wa Ruhita akagari ka Nyagashanga Umurenge wa Karangazi, ho mu Karere ka Nyagatare, Hatangishaka w’imyaka 18 yafatanywe imbunda yo mu bwoko bwa Pistol n’amasasu yayo 18.
Umugabo witwa Ngomanzungu Wellaris wo mu Kagari ka Mwiyando mu Murenge wa Muzo ho mu Karere ka Gakenke arashakishwa n’inzego z’umutekano kubera urupfu rw’umugore we Nyiransengimana Purukeriya wari ufite imyaka 37 wasanzwe yapfuye ngo akubiswe agafuni mu ijoro ryo kuri uyu wa 15 Kamena 2015.
Umukozi ushinzwe ubuhinzi, amashyamba n’umutungo kamere mu Murenge wa Juru mu Karere ka Bugesera yatawe muri yombi akekwaho kugira uruhare mu kwangiza ibidukikije.
Mu gitondo cyo ku wa 14 Kamena 2015, Tabaro Joseph, w’imyaka 50 wari umushumba w’inka, mu Kagari ka Kamate, mu Murenge wa Karangazi ho mu Karere ka Nyagatare bamusanze yapfuye bikekwa ko yari yaraye anyoye inzoga ya suruduwire.
Abapolisi bava mu bihugu 13 by’Akarere k’Afurika y’Uburasizuba no mu Ihembe ry’Afurika bibarizwa mu muryango wa EAPCCO, kuri uyu wa 15 Kamena 2015 batangiye amahugurwa bizamara iminisi ine bigamije kubongerera ubumenyi n’ubushobozi bwo guhangna n’ibyaha ndengamipaka.
Kuri uyu wa 11 Kamena 2015, mu Murenge wa Busengo mu Karere ka Gakenke mu rugo rw’umuvuzi gakondo witwa Basirimutse Innocent habonetse umurambo w’umugore witwa Uwiduhaye Astherie mu rwina (aho batara ibitoki) bigaragara ko yishwe anizwe.
Itsinda ry’umutwe w’abanjiza ikiyobyabwenge cya Kanyanga mu Karere ka Gicumbi bagikuye mu gihugu cya Uganda uzwi ku izina ry’ “Abarembetsi” ryasenye inzu y’umuturage nyuma yo kumenya ko yabatanzeho amakuru ko binjiza Kanyanga mu gihugu.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Kamena, mu Mudugudu wa Gakirage mu Kagari ka Gakirage mu Murenge wa Nyagatare akarere ka Nyagatare, hatoraguwe mu mugezi w’umuvumba umurambo wa Uwihayimana Triphose.
Bamwe mu bayobozi n’abanyeshuri b’Ikigo cy’Amashuri Yisumbuye cya Kaduha (E.S. Kaduha), barimo umuyobozi w’ikigo, ushinzwe imyitwarire y’abanyenyeshuri n’umuyobozi w’abanyeshuri, bari mu maboko ya Polisi bakurikiranyweho gutegura no gushishikariza abanyeshuri kwigaragambya ku mpamvu ngo zitaramenyekana neza bamagana (…)
Umukwabu udasanzwe Polisi y’Igihugu yakoze wataye muri yombi bikoresho bitandukanye byiganjemo imiti y’ubuhinzi itemewe n’imikorano ihata muri yombi ibiyobyabwenge birimo za kanyanga n’urumogi bifite agaciro ka miliyoni zigera kuri 12 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uwayisenga Robert w’imyaka 30 y’amavuko, afungiye ku gashami ka Polisi ka Byimana mu Karere ka Ruhango guhera mu mugoroba wo ku wa 10 Kamena 2015, akekwaho kwambura moto uwitwa Mukiga Jamvier w’imyaka 27 y’amavuko.
Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa 10 Kamena 2014, yahaye amakoperative abiri akorera mu Kiyaga cya Kivu inkunga ya miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda izayafasha mu gukora neza no gucunga umutekano mu Kivu.
Abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya E.S.Gahunga riherereye mu murenge wa Gahunga, mu karere ka Burera, barasaba ubuyobozi kubarinda impanuka z’amagare anyura mu muhanda wa kaburimbo Musanze-Cyanika, uca mu kigo cyabo.
Umusore witwa Nzabagirirwa Marc wo mu Mudugudu wa Ntanda, Akagari ka Raranzige mu Murenge wa Rusenge ho mu Karere ka Nyaruguru, afungiwe kuri Polisi yo mu Murenge wa Mata, akekwaho kwica nyina witwa Mukantabana Beatrice, yarangiza akamucagaguramo ibice akajya kubijugunya mu kabande.
Polisi y’igihugu ifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Ngororero bahagurukiye kurwanya ubusinzi buterwa ahanini n’inzoga zitemewe hamwe n’ibiyobyabwenge, kuko ari byo bitera ibyaha by’urugomo bikunze kwiganza muri aka karere.
Kuri uyu wa 10 Kamena 2015 ahagana mu ma saa tatu z’ijoro, mu Mudugudu wa Kazaza mu Kagari ka Kazaza ho mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare uwitwa Rukundo Ivan w’imyaka 22 yatewe icyuma n’umuforoderi wari uhetse ijerekani ya kanyanga ku igare ashiramo umwuka akigezwa ku Kigo nderabuzima cya Rwempasha.