• Abantu 26 bafatiwe mu gitaramo cy’umuziki udasakuza (Silent Disco)

    Mu ijoro rishyira tariki 14 Kanama 2021, abantu 26 bafatiwe muri Kivu Park Hotel bari mu muziki udasakuza (Silent Disco). Ubuyobozi bwa Polisi mu Karere ka Rubavu bwatangaje ko abo bantu bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.



  • Arakekwaho kujya kwiba ahanuka ku gipangu ajya muri koma

    Raporo ya Polisi ikorera mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze iragaragaza ko abajura bateye umuturage, mu gihe yabumvaga agasohoka, bamwikanze bariruka ubwo basimbukaga igipangu umwe yitura hasi akomereka ku mutwe ku buryo atabashaga kuvuga.



  • Kigali: Polisi yafashe abakwirakwizaga amavuta atemewe azwi nka mukorogo

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kanama ahagana saa cyenda abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda bashinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha bafashe uwitwa Sinayobye Augustin w’imyaka 43 na Nzamurambaho Laurent w’imyaka 33, bafashwe bacuruza amavuta yangiza uruhu(Mukorogo). Sinayobye (...)



  • Ruhango: Umurwayi wari muri Ambulance yakoze impanuka yitabye Imana

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko umwana wari urwariye mu bitaro bya Kinazi akaremba akaza kujyanwa ku bitaro bikuru bya Kaminuza (CHUB) i Huye ariko imbangukiragutabara yari imutwaye igakora impanuka, yitabye Imana azize uburwayi busanzwe.



  • Ibyavuye mu iperereza ku wiyahuriye ku isoko ry’Inkundamahoro

    Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 13 Kanama 2021, Kigali Today yabagejejeho inkuru y’umugabo utahise amenyekana amazina wasimbutse mu igorofa ry’Inyubako yitwa Inkundamahoro icururizwamo ibintu bitandukanye i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali.



  • Yafatanywe moto yibye agatangira no kuyitwaraho abagenzi

    Polisi ikorera mu Karere ka Kirehe, ku wa Kane tariki ya 12 Kanama 2021 yafashe uwitwa Habineza Samson w’imyaka 35, afatanwa moto aherutse kwiba mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro, iyo moto ikaba ari iya Migambi Eric. Habineza yafatiwe mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Nasho mu Kagari ka Rubirizi, Umudugudu wa Mulindi, (...)



  • Nyabugogo: Undi muntu yiyahuriye ku isoko ry’Inkundamahoro

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Kanama 2021 ahagana saa tanu z’amanywa, umugabo utahise amenyekana amazina yasimbutse mu igorofa rya gatanu ry’Inyubako yitwa Inkundamahoro icururizwamo ibintu bitandukanye i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali.



  • Intumwa za Angola zaje kureba uko u Rwanda rurwanya ruswa

    Mu gitondo cyo kuri uyu Kane tariki ya 12 Kanama intumwa 12 zaturutse mu gihugu cya Angola zasuye Polisi y’u Rwanda mu rwego rwo kwirebera intambwe u Rwanda rumaze gutera rurwanya ruswa. Izi ntumwa zari ziyobowe na Minisitiri ushinzwe ubugenzuzi bukuru bw’imiyoborere y’Igihugu, Dr. Sebastiao Domingos Gunza yari kumwe na (...)



  • Ibicuruzwa byiganjemo ibinyobwa byarengeje igihe, ibitujuje ubuziranenge n

    Abacuruza ibyarengeje igihe n’abishora mu biyobyabwenge baraburirwa

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze n’Inzego zishinzwe umutekano, baraburira abakomeje kwishora mu biyobyabwenge, ubucuruzi bw’ibintu bitemewe n’ibyarengeje igihe bukomeje kugaragara hirya no hino; ko batazihanganirwa kuko ibyo bakora bishyira ubuzima bwa benshi mu (...)



  • Huye: Ubuyobozi burakurikirana ikibazo cy’umugabo wagaragaye akubitwa n’umugore

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kuzenguruka amashusho agaragaza umugore arimo akubita umugabo mu nzira, bikavugwa ko yamuhoraga kuba umugabo yavuye mu rugo akagenda atabanje gusaba uruhushya umugore.



  • Rwamagana: Umwalimu arashakishwa akekwaho gusambanya umwana

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa Nshimiyimana Théodore ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana agahita acika.



  • Mu nzu aho Mbanzumutima yari atuye, abaturanyi basanze umurambo we hasi umugabo yatwaye ibintu byose

    Gisozi: Umugabo akurikiranyweho kwica umugore we

    Nizeyimana Samuel (bita Kazungu) w’imyaka 33 ukora akazi ko koza imodoka mu Gakiriro ka Gisozi ahitwa ku Mukindo House, akurikiranyweho kwica umugore we witwa Mbanzumutima Nadia (Delphine wari mu kigero cy’imyaka 18), amunigishije ishuka n’umukandara.



  • U Rwanda na Santarafurika byiyemeje gukomeza gukorana mu bya gisirikare

    Perezida wa Repubulika ya Santarafurika Faustin-Archange Touadéra n’itsinda rimuherekeje bakomeje uruzinduko rw’iminsi ine bagirira mu Rwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Kanama 2021 bakaba bagiranye ibiganiro n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda.



  • Guverineri w

    Abarembetsi bafite imigambi mibi ku Gihugu - Guverineri Gasana

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yasabye abaturage n’abayobozi mu nzego zitandukanye mu Karere ka Gatsibo ubufatanye mu kurwanya abarembetsi kuko bafite indi migambi itari myiza ku gihugu, abaturage bakaba baramutse batitonze bakwisanga (...)



  • Umuyobozi wa Dusangire Ltd arafunze nyuma y’uko abakozi be babiri bapfiriye ku kazi

    Urwego rw’Ubugenzacyaha rw’u Rwanda (RIB) rwataye muri yombi uwitwa Uwamariya Beata, akaba nyiri uruganda Dusangire Ltd rwenga inzoga isembuye yitwa Dusangire. RIB yabwiye itangazamakuru ko Uwamariya w’imyaka 49 yatawe muri yombi kubera abakozi be babiri bitabye Imana baguye muri tanki (tank) irimo alukoro (alcohol), (...)



  • Gereza ya Muhanga

    Muhanga: Imfungwa eshatu zari zigiye gutoroka zigarurwa n’amasasu

    Imfungwa eshatu zashatse gutoroka gereza ya Muhanga, zafashwe zigarurwa muri gereza nyuma yo gushaka gutoroka zirenze igipangu zifungiyemo. Byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Kanama 2021 mu masaha ya saa yine ubwo humvikanaga urusaku rw’amasasu yarashwe n’abacungagereza bagerageza guhagarika (...)



  • Kigali: Abantu 25 bafatiwe mu birori barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

    Abantu 25 barimo abanyarwenya babiri bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bari mu birori barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Bafashwe ku mugoroba tariki 31 Nyakanga 2021 bafatirwa mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Gasabo. Muri bo, 19 bafatiwe mu Murenge wa Kimironko, mu gihe abandi 6 bafatiwe mu Murenge (...)



  • RDF yasezeye mu cyubahiro abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

    Ku nshuro ya cyenda, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwasezeye mu cyubahiro abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru n’abandi amasezerano yabo y’akazi yari ageze ku musozo.



  • Colonel Rwivanga Ronald

    RDF yagaragaje ibikorwa ingabo z’u Rwanda zimaze kugeraho muri Mozambique (Video)

    Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Colonel Rwivanga Ronald, yatangaje ko ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique bikomeje kandi ko ingabo z’u Rwanda zirimo kwitwara neza mu guhashya inyeshyamba mu Majyaruguru ya Mozambique, mu duce twa Palma, Afungi, Mueda na (...)



  • Bakurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano n’uburiganya mu kugura ibicuruzwa

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwafashe abantu barindwi (7) bashakishwaga ku byaha byo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo, guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano, no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.



  • Umugabo w’i Rwamagana ‘yiteye icyuma mu nda’

    Abaturanyi hamwe n’umugore w’uwitwa Tuyishimire Jean Claude utuye mu Mudugudu wa Rambura, Akagari ka Nyagasambu, Umurenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko uwo mugabo yiteye icyuma mu nda ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 25 Nyakanga (...)



  • Rubavu: Umuturage yavanze urumogi n’ibirayi ashaka kuruzana i Kigali

    Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Nyakanga 2021, yafashe uwitwa Muhawenimana Jeannette w’imyaka 25, afatanwa udupfunyika 500 tw’urumogi yaruhishe mu mufuka urimo ibirayi. Yafatiwe mu Murenge wa Kanzenze mu Kagari ka Kiremera, Umudugudu wa Bisesero, afatwa yari ategereje imodoka zitwara (...)



  • Kigali: Barakekwaho kwiba abamotari babanje kubaniga (Video)

    Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC) ku wa Kabiri tariki ya 20 Nyakanga 2021 ryafashe itsinda ry’abantu batanu bacyekwaho kuba bibaga za Moto mu Mujyi wa Kigali. Batatu muri abo ni Dusabimana Claude uzwi ku izina rya Eric w’imyaka 25, Biziyaremye Alphonse bakunze kwita Micheal w’imyaka 37 na (...)



  • Nyabihu: Polisi yafashe bamwe mu bari bitwaje imihoro bikoreye magendu ya caguwa

    Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano, mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 21 Nyakanga 2021 saa cyenda, bafashe babiri mu bari bikoreye magendu y’imyenda ya caguwa abandi babaherekeje bafite imihoro yo kurwana. Abafashwe ni Twahirwa Marcel w’imyaka 24 na Dukuzumuremyi Valens w’imyaka 39, bafatiwe mu Karere ka (...)



  • Nyagatare: RIB yafunze Umuyobozi w’Umudugudu n’umuturage bavugwaho gukubita umunyamakuru

    Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwafunze uwitwa Kalisa Sam uyu akaba ari Umuyobozi w’Umudugudu wa Rubona mu Murenge wa Karangazi, Akarere ka Nyagatare n’umuturage witwa Mutsinzi Steven. Bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita umunyamakuru ubwo yari mu kazi ko gutara (...)



  • Polisi yarokoye abantu 7 bari barohamye mu kiyaga cya Kivu

    Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 19 Nyakanga 2021 ahagana saa saba, Abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda bashinzwe umutekano wo mu mazi barohoye abantu 7 bari bavuye mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro bagiye mu Karere ka Rubavu mu isoko rya (...)



  • Burera: Abasaga 70 basanzwe mu birori ku Muyobozi w’Umudugudu

    Abaturage 31 bo mu Mudugudu wa Nyagasozi mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera baraye bafatiwe mu rugo rw’Umukuru w’Umudugudu bari mu birori byo kwerekana umugeni.



  • Rubavu: Ubwato bwarohamye mu Kivu buhitana ubutwaye

    Ubwato buzwi nk’icyombo bwari bwikoreye amabuye yo kubakisha, bwibiye mu mazi y’ikiyaga cya Kivu buhitana uwari ubutwaye.



  • Rubavu: Abantu 160 bafashwe bazira kutubahiriza amabwiriza ya Guma mu Rugo

    Abantu 160 bafatiwe mu Mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu batubahirije amabwiriza ya Guma mu Rugo batanga impamvu zo kujya guhaha.



  • Bafatiwe mu ishyamba rya Kanyarira mu karere ka Ruhango basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Ruhango: Abasaga 230 bafashwe basengera mu ishyamba rya Kanyarira

    Abantu basaga 230 biganjemo abo mu turere twa Ruhango, Muhanga na Nyanza bafatiwe mu ishyamba rya Kanyarira mu Murenge wa Byimana basenga kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Nyakanga 2021.



Izindi nkuru:   1 | ... | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | 10 | ... | 191