Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda ntawe ruzendereza ngo rwivangire muri gahunda ariko ruhora rwiteguye uwarusagarira kuko rutajya rujenjeka ku bijyanye n’umutekano warwo.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) butangaza ko abagana Isange One Stop Center basambanyijwe akenshi bahagera basamye kubera gutinda, bityo kubaha ubufasha bwihuse bw’ingoboka ntibikunde.
Kunywera kanyanga mu gihugu cya Uganda bagataha basinze ni yo mayeri bamwe mu batuye Umurenge wa Bungwe muri Burera basigaye bifashisha binjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda.
Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro buravuga ko mu barwanyi baheruka gutera mu kagari Rusura mu murenge wa Busasamana abarwanyi icyenda bahasize ubuzima.
Perezida Paul Kagame yemeza ko yizeye ubunyamwuga bw’ingabo z’u Rwanda, ku buryo nta mwanzi ushaka kugira aho amenera yagira icyo ageraho.
I Gabiro mu ishuri rya gisirikari hagiye gusozwa imyitozo ya gisirikari izwi ku izina rya "Exercise Hard Puch" yari imaze amezi atatu.
Abatuye n’abakorera mu Mujyi wa Musanze, baratabaza inzego zibishinzwe kubera ubujura bubugarijwe bwahimbwe izina ryo “Guta igikofi”, kwamburirwamo abenshi mu baturage.
Polisi y’igihugu irasaba abaturage kuyiha amakuru muri iyi minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, kugira ngo hakumirwe ibyaha bitaraba ngo biteze izindi ngaruka.
Amakuru mashya agera kuri Kigali Today aremeza ko abarwanyi bane ari bo baguye mu gitero cy’abantu bikekwa ko baturutse muri FDLR, bagabye mu Karere ka Rubavu mu ijoro rishyira kuwa Mbere tariki 10 Ukuboza 2018.
Ubwiyongere bw’abaturage bagwa mu mpanuka bacukura amabuye y’agaciro bukomeje kwiyongera, aho mu mezi umunani ashize mu Rwanda zimaze guhitana abagera kuri 80.
Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu iravuga ko gusambanya abana ari ikibazo gikomejye kibangamiye uburenganzira bw’umwana, ikaboneraho gusaba urubyiruko rwiga kaminuza gushakira ibisubizo ibibazo bibangamira uburenganzira.
Birashoboka ko umuntu ufite ibiro 80, anyoye munsi ya litori imwe ya primus agatwara imodoka atahanwa ariko ufite ibiro 60 anyoye urwo rugero ashobora guhanwa.
urwego rw’igihugu rw’imiyoborere myiza RGB ruraburira abantu bose , cyane cyane abanyamadini ko hadutse abatekamutwe biyitirira urwo rwego bagambiriye kubacuza utwabo.
Pasiteri Ngamije Dan uyobora itorero ry’abadivantisite mu ntara y’Amajyaruguru n’Uburasirazuba avuga ko abantu b’ubu bonsa ishyano aho kurihunga nk’uko byahoze.
Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa byo ku rwanya ibiyobyabwenge ndetse n’abakora bakanacuruza inzoga z’inkorano ari nako itanga ubutumwa ku baturage bu bakangurira kugira uruhare mu kubirwanya batanga amakuru yaho bigaragara kuko byangiza ubuzima bikanagira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano.
Umuyobozi mukuru wa jandarumori y’Igihugu cy’u Butaliyani (Carabinieri), General C.A Giovanni Nistri n’itsinda yari ayoboye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ugushyingo bagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda ku kicaro gikuru ku Kacyiru.
Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yasuye inashyikiriza ingemu abarwayi bazize impanuka zo mu muhanda, mu bitaro bya Kabgayi mu Karere ka Muhanga.
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rusizi yafatiye abagabo batatu mu cyuho, ubwo bari bagiye gushukisha w’Umunya-Turukiya, ikibuye cy’ikibumbano bamubeshya ko ari zahabu.
Polisi y’igihugu irasaba abafatanyabikorwa bayo mu bijyanye n’umutekano wo mu muhanda gufatanya, abatwara ibinyabiziga bakajya babitwara babifitiye ibyangombwa by’umwihariko abatwara abantu mu buryo rusange bakarushaho kurangwa n’ubunyangamugayo.
Hari abagenzi basaba Polisi kuneka aho abashoferi banywera inzoga n’ibindi biyobyabwenge, kuko ngo ari byo bibateza gukora impanuka.
Polisi ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba ivuga ko inzoga zo mu mashashi zizacika ari uko habonetse itegeko rifunga abazicuruza.
Ministiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye avuga ko harimo gutorwa itegeko ribuza abantu bagenda nabi mu mihanda gutwara ibinyabiziga.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, IGP Dan Munyuza avuga ko abatekerezaga guhungabanya umutekano mu karere ka Nyaruguru barotaga.
Mu gishanga giherereye mu Mudugudu w’Inkingi mu kagari ka Kamutwa mu Murenge wa Kacyiru, hatoraguwe umurambo w’uruhinja ruri mu kigero cy’amezi atatu rwajugunywe mu mazi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare burasaba abayobozi b’amadini n’amatorero ahakorera adafite insengero zikomeye guhagarara gukora kugeza zuzuje ibisabwa bitahungabanya umutekano w’abayoboke.
Mu mvura nyinshi yaguye mu Karere ka Nyagatare ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu, yasenye urusengero rwa Good Foundation rwarimo abakirisitu 40 basenga, inkuta zihitana babiri, zinakomeretsa bikomeye abandi umunani.
Imvura yaguye ejo ku wa gatatu tariki 17 Ukwakira 2018 mu karere ka Rutsiro hagati ya saa saba n’igice na saa kumi z’igicamunsi, yangije ibintu bitandukanye muri ako karere nk’uko ubuyobozi bw’Akarere bwabitangarije Kigali Today.
Polisi y’u Rwanda Kubufatanye n’inzego zitandukanye yakoze umukwabu wo gufata abakora bakanacuruza inzoga z’inkorano mu turere twa Nyaruguru, Huye na Ruhango ahafatiwe litiro 3099 zikamenerwa mu ruhame.
Mu Murenge wa Kanama wo mu Karere ka Rubavu, inkuba yakubise abana babiri bavaga ku ishuri, umwe ahita ahasiga ubuzima.
Imyitozo yiswe Shared Accord 2018 yahawe bamwe mu bakomoka mu bihugu bifite ingabo zibungabunga amahoro muri Centre Africa ngo yitezweho umusaruro ugaragara.