U Burundi bwasabwe gutanga amakuru nyayo ku baguye muri gereza ya Gitega

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW), wasohoye Raporo ivuga ko imfungwa zahitanywe n’Inkongi y’umuriro muri gereza ya Gitega zari hagati ya 200 na 400 nk’uko byemejwe na bagenzi babo. Perezida w’u Burundi mu mpera z’Ukuboza umwaka ushize we yavuze ko abapfuye bose hamwe ari 46 kandi “bose barahambwe”.

Inkongi iherutse kwibasira Gereza ya Gitega ihitana bamwe mu bari bayifungiyemo
Inkongi iherutse kwibasira Gereza ya Gitega ihitana bamwe mu bari bayifungiyemo

Inkongi y’umuriro yadukiriye gereza ya Gitega mu rukerera rwa tariki 07 Ukuboza 2021, ndetse Visi Perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza, wahageze aherekejwe n’Abaminisitiri batandukanye icyo gihe yatangaje ko abapfuye ari 38, hakomereka bikabije abagera kuri 69. Ni mu gihe bivugwa ko inkongi y’umuriro yatewe n’ibibazo by’amashanyarazi.

Raporo ya Human Rights Watch ivuga ko kugeza ubu abayobozi b’u Burundi bananiwe gukora iperereza ryizewe kandi ritabogamye mu kureba icyateye iyo nkongi, kubara neza no gutangaza imyirondoro y’abapfuye n’abakomeretse”.

Umuvugizi wa Leta y’u Burundi yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko “ntacyo yavuga” kuri iyo raporo ya Human Rights Watch yasohotse kuri uyu wa mbere.

Mu mpera z’ukwezi gushize, Perezida Evariste Ndayishimiye yatangaje ko raporo ya Leta kuri uyu muriro iri gutegurwa, kandi asaba ubucamanza kwihutisha ibigomba gukorwa kuri iki kibazo.

Human Rights Watch ivuga ko yavuganye na bamwe mu mfungwa zo muri gereza y’i Gitega, abo mu miryango y’ababuze ababo, n’abanyamategeko, bamwe bakavuga ko imibare yatanzwe na Leta “ari ibinyoma”, kandi ko imiryango y’ababuze ababo ikomeje kubeshywa.

Lewis Mudge ukuriye Human Rights Watch muri Afurika yo hagati yagize ati: “Kubura amakuru ku mubare nyawo w’abapfuye n’amazina yabo byongera agahinda n’umubabaro ukabije nyuma yo kubura ababo.”

Human Rights Watch isaba ko ababuze ababo bahabwa ubufasha mu nzira z’amategeko, kandi Leta yahamwa n’ibyabaye bagahabwa indishyi.

Uyu muryango uvuga ko kubura kw’iperereza ryizewe kandi ririmo umucyo ku byabaye kuri gereza ya Gitega bishimangira ko hagikenewe cyane gukurikirana ibikorwa bya Leta y’u Burundi mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Mu gihe gishize ibi Leta yarabyamaganye kenshi ivuga ko hatewe intambwe nini mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu kandi idakeneye abayibwiriza guha ubwo burenganzira abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka