Kuba Uganda yarekuye Abanyarwanda barindwi ntibihagije – Nduhungirehe

U Rwanda ruravuga ko irekurwa ry’Abanyarwanda barindwi bari bamaze igihe bafungiwe muri Uganda ari ikintu cyiza ariko kidahagihe, ugereranyine n’umubare w’Abanyarwanda bafungiyeyo.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yasabye Uganda kurekura n'abandi Banyarwanda benshi bafunzwe barengana
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yasabye Uganda kurekura n’abandi Banyarwanda benshi bafunzwe barengana

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ushinzwe ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yabivuze mu kiganiro cyihariye yagiranye na Kigali Today ku wa kabiri tariki 07 Mutarama 2020.

Yabivuze nyuma gato y’irekurwa ry’Abanyarwanda barindwi, bamwe mu bamaze igihe bafungiwe muri Uganda bashinjwa ibyaha birimo kuba intasi z’u Rwanda.

Ni mu gihe nyamara Leta y’u Rwanda yo idahwema kugaragaza ko Abanyarwanda batabwa muri yombi, bagakorerwa iyicarubozo, bazira kwanga kujya mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ishyigikiwe na Leta ya Uganda.

Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ko kurekura abo Banyarwanda “ari ibintu byiza ariko bidahagije” Yanavuze ko hakiri kare kwemeza ko irekurwa ry’abo Banyarwanda ari intambwe nziza Uganda yateye mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro Perezida w’u Rwanda n’uwa Uganda basinyiye i Luanda muri Angola.

Ati “Haracyari kare ngo tubivuge, tuzareba niba iki gikorwa kizakurikirwa n’ibindi kuko abantu tuvuga [barekuwe] ni abantu barindwi harimo na Réné Rutagungira uri mu ba mbere bafashwe mu 2017, ngira ngo ni ibintu byiza ariko bidahagije kuko Abanyarwanda bari muri Uganda bafashwe amaherere bakorerwa iyicarubozo bagera mu ijana barenga.”

“Icyo twifuza ni uko bose barekurwa bagasubira mu miryango yabo kuko imaze imyaka ibasaba, tukaba twifuza kandi ko na Uganda yahagarika ubufasha itanga kuri iyo mitwe yitwaje intwaro ibangamira umutekano w’u Rwanda” Ambasaderi Nduhungirehe.

Uretse umutwe wa RNC wakunze kuvugwaho kuba uhabwa inkunga na Uganda mu bikorwa byawo bihungabanya umutekano w’u Rwanda, Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ko hari n’indi mitwe Uganda itera inkunga, ahereye ku rugero rw’abaherutse kugaba igitero mu Kinigi ho mu Karere ka Musanze cyahitanye abasivili 14 kigakomerekeramo 16.

Agira ati “Icyo gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba witwa RUD URUNANA ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Benshi mu bakigabye barishwe ariko hari abandi bahunze, ntibahungira muri Congo aho bari bavuye, ahubwo bahungira muri Uganda.”

Yungamo ati “Harimo Lieutenant Kabayiza Seleman wahungiye mu Karere ka Kisoro ari kumwe n’abandi babiri, bavanwa Kisoro bahungishirizwa Mbarara mu nyubako z’igisirikari cya Uganda muri Makindye, aho bavuye bajyanwa ku biro bikuru bya CMI i Mbuya muri Kampala. Twanditse ibaruwa tariki 14 Ukwakira, iminsi 10 nyuma y’igitero dusaba Leta ya Uganda gukora iperereza ngo inatwohereze abo bantu batatu, ariko kugeza n’ubu nta gisubizo turabona.”

Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ko Uganda yakomeje kwirengagiza nkana ikibazo kiri hagati y’ibihugu byombi, kandi hari ibimenyetso bifatika bigaragaza ko bamwe mu bayobozi mu nzego zo hejuru muri Uganda bagira uruhare rutaziguye mu bitero bigabwa ku Rwanda.

Ati “Iperereza ryakorewe ahabereye ubwo bwicanyi [mu gitero cyo mu Kinigi], ryagaragaje neza ko icyo gitero cyari kiyobowe na Minisitiri Philemon Mateke wa Uganda ushinzwe ubutwererane mu karere, hari telefone z’abagabye igitero zafashwe zibigaragaza, hari n’ubuhamya bw’abafashwe batanze amakuru.”

Ambasaderi Nduhungirehe avuga ko “Ibyo ari ubushotoranyi bukabije ku Rwanda, kuko bitakiri mu rwego rw’imitwe mito irwanya Leta, ahubwo bigeze ku rwego rw’umuminisitiri muri Guverinoma ya Uganda uyobora igitero cy’iterabwoba cyahitanye Abanyarwanda 14 kigakomeretsa abandi 16.”

Ifungurwa ry’Abanyarwanda barindwi barekuwe rije nyuma y’iminsi mike Perezida Yoweri K. Museveni wa Uganda yohereje intumwa mu Rwanda, yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame.

Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ko bishoboka ko kurekurwa kwabo bifite aho bihuriye n’iyo ntumwa, ariko ashimangira ko icyo u Rwanda rwifuza ari ukubona Abanyarwanda bose bafungiwe muri Uganda barekurwa, ndetse n’inkunga zose iki gihugu kigenera imitwe irwanya u Rwanda zigahagarara.

Inkuru bijyanye:

Abanyarwanda barindwi bari bafungiye muri Uganda barekuwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka