Abanyarwanda barindwi bari bafungiye muri Uganda barekuwe

Urukiko rwa gisirikare rwa Makindye muri Uganda, rwarekuye Abanyarwanda barindwi bari bafungiye muri iki gihugu bashinjwa ibyaha birimo ibyo kuba intasi z’u Rwanda.

Ni mu gihe nyamara Leta y’u Rwanda yo idahwema kugaragaza ko Abanyarwanda batabwa muri yombi, bagakorerwa iyicarubozo, bazira kwanga kujya mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ishyigikiwe na Leta ya Uganda.

Ikinyamakuru The New Vision cyo muri Uganda, cyanditse kuri Twitter ko uru rukiko rwarekuye Abanyarwanda barindwi, ariko ko amakuru arambuye kikiyakurikirana.

Iki kinyamakuru cyavuze ko aba Banyarwanda bari bafunzwe guhera muri 2018, bashinjwa ibyaha birimo gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Lt Gen. Andrew Gutti, wari ukuriye urukiko rwafashe icyo cyemezo, yatangaje ko aba Banyarwanda barekurwa nyuma y’uko ubushinjacyaha bwari bumaze gutangaza ko buhagaritse ibirego bwabaregaga.

Ifungurwa ry’aba Banyarwanda ribaye nyuma y’iminsi mike Perezida Yoweri K. Museveni wa Uganda yohereje intumwa mu Rwanda, yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame.

Mbere gato y’uko umwaka wa 2019 urangira, Perezida Museveni yari yanditse kuri Twitter avuga ko yakiriye Ambasaderi Adonia Ayebare, uherutse mu Rwanda afite ubutumwa bugenewe Perezida Kagame ku mubano w’ibihugu byombi.

Icyo gihe Museveni yavuze ko Ambasaderi Ayebare na Perezida Kagame bagiranye ibiganiro byiza, kandi ko mu gihe cya vuba hazaboneka imyanzuro ishyira iherezo ku bwumvikane buke bumaze igihe kinini mu mubano w’ibihugu byombi.

Mu kiganiro yagiranye na radio na televiziyo y’u Rwanda, mu mpera z’umwaka wa 2019, Perezida Kagame yavuze ko guhura n’intumwa ya Perediza Museveni nta cyizere yibwira byahita bitanga, mu gihe hakiri intambwe ikenewe guterwa ngo ibibazo birusheho gukemuka.

Inkuru bijyanye:

Kuba Uganda yarekuye Abanyarwanda barindwi ntibihagije – Nduhungirehe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka