IGP Munyuza ari mu ruzinduko rw’akazi muri Singapore

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza n’intumwa ayoboye zirimo Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Col. (rtd) Jeannot Ruhunga, bari mu ruzinduko rw’iminsi ine mu gihugu cya Singapore, mu rwego rwo gushimangira ubufatanye hagati y’inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko mu bihugu byombi.

Ni uruzinduko IGP Munyuza agiriye muri Singapore ku butumire bwa mugenzi we, CG Hoong Wee Teck, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Kanama 2022, IGP Munyuza na CG Hoong bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, akubiyemo ingingo z’ingenzi z’ubufatanye hagati ya Polisi zombie, mu guteza imbere ubushobozi ndetse no kurwanya no gukumira ibyaha ndengamipaka.

Hasinywe kandi amasezerano y’ubufatanye hagati y’Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Jeannot Ruhunga n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Singapore, CG Hoong Wee Teck.

Umuhango wo gusinya aya masezerano witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Jean De Dieu Uwihanganye.

Inzego zombi, Polisi y’u Rwanda n’iya Singapore zemeranyijwe ubufatanye muri gahunda zitandukanye z’amahugurwa, kungurana ubumenyi, guhanahana amakuru no kugirana ubufatanye mu bikorwa by’umutekano.

Amasezerano y’ubufatanye anakubiyemo kongera ubushobozi bw’inzego z’ibihugu byombi, mu byerekeranye no kurwanya ibyaha ndengamipaka, ibyaha by’ikoranabuhanga, icuruzwa ry’abantu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana hifashishijwe murandasi, kurwanya ibyaha by’iyezandonke, kubumbatira umutekano n’ituze rusange, kurwanya no gukumira magendu n’ubucuruzi bw’intwaro, amasasu n’ibindi.

IGP Munyuza na CG Hoong Wee Teck, bombi bagaragaje ubushake bw’inzego zombi za Polisi mu kurwanya ibyaha no kungurana ubunararibonye, mu bikorwa bitandukanye byo gucunga umutekano.

Abayobozi bombi bavuze ko aya masezerano ari "intambwe ikomeye mu bufatanye bwa Polisi mu bihugu byombi", kandi ko abumbatiye ubushake buhamye bwo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, kandi ko azafasha mu guharanira umutekano n’ituze by’abaturage no gutuma haba mu turere ibihugu biherereyemo ndetse n’Isi yose birushaho gutekana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka