U Rwanda rwatunguwe n’ibyatangajwe n’ibinyamakuru bya Uganda ku kibazo cy’umutekano wo mu Karere

Leta y’u Rwanda iratangaza ko yatunguwe cyane n’ibyo itangazamakuru ryo muri Uganda ryanditse rivuga ko u Rwanda ngo rwababajwe no kuba Uganda yaranze gushyira umukono ku masezerano y’ubwumvikane hagati y’ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Bamwe mu bitabiriye inama yiga ku kibazo cy'umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo mu cyumweru gishize
Bamwe mu bitabiriye inama yiga ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo mu cyumweru gishize

Ni mu nama iheruka kuba muri uku kwezi, hagati y’ibihugu bigomba gufatanya mu gushaka igisubizo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibinyamakuru byo muri Uganda bifitanye umubano na Leta byanditse ko abahagarariye u Rwanda batigeze bagaragaza ko bashimishijwe n’ibyavugirwaga mu nama yabaye ku matariki ya 24 na 25 Ukwakira mu mujyi wa Goma, inama yahuje Abagaba bakuru b’ingabo za Congo, u Rwanda, Uganda n’u Burundi n’abahagarariye US AFRICOM na MONUSCO.

Iyo ni imwe mu nama nyinshi zigamije gufata ingamba zo gutsimbura inyeshyamba zikomeje kuyogoza abaturage mu burasirazuba bwa Congo, cyane cyane mu bice bikungahaye ku mabuye y’agaciro, kugira ngo ibihugu bishakire hamwe umuti urambye ku bibazo by’umutekano wo mu karere.

Iyi nkuru ya KT Press, iravuga ko ibinyamakuru byo muri Uganda byanditse ko intumwa za Uganda, zari zihagarariwe na Gen Peter Elwelu, ukuriye ingabo zirwanira ku butaka (Chief of Land Forces), zanze gushyira umukono ku masezerano imbere y’intumwa z’u Rwanda ngo zitari zishimye.

KT Press irakomeza ivuga ko nyuma byaje kumenyekana ko icyo kibazo kitigeze kibaho, kuko nyuma Uganda yaje kunengwa n’amahanga ko ikora uko ishoboye ngo ibangamire ibikorwa byo gushakira amahoro akarere k’ibiyaga bigari, yitwaje impamvu za politiki zidafite n’ishingiro.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Lt. Col Innocent Munyengango, yavuze ko ibiganiro byabaye mu nama ya kabiri byagenze neza ku mpande zose, akaba atiyumvisha ukuntu Uganda ubu noneho itangiye kuzana ibibazo bya politiki mu bikorwa byo gushakira amahoro aka karere, kandi ikabikora yifashishije ibinyamakuru bikorera mu kwaha kwa Leta.

Izo nama zirimo gukorwa nyuma y’uko Umukuru w’igihugu cya Congo agaragaje ubushake bwo kurandura imitwe y’inyeshyamba ibarizwa mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, igitekerezo cye kigashyigikirwa n’abandi bakuru b’ibihugu bo mu Karere.

Abahuriye mu nama ni abahagarariye ingabo za Congo (FARDC), ingabo z’u Rwanda (RDF), iza Uganda (UPDF), iz’u Burundi (FDNB) n’abari bahagarariye ingabo za MONUSCO n’iza Amerika ziri muri Afurika (USAFRICOM).

Ingabo za Tanzania (TPDF) ntizagize uruhare mu byavugiwe mu nama kuko zitashoboye kwitabira.

Inama ya mbere yabereye i Goma ku matariki ya 13 na 14 Ukwakira 2019, naho inama ya kabiri na yo ibera i Goma ku matariki ya 24 na 25 Ukwakira 2019.

Amakuru make y’ibyavugiwe muri izo nama ni yo yabashije kumenyekana, iyi ikaba ari impamvu ituma hibazwa icyo bimwe mu bitangazamakuru byo muri Uganda byahereyeho byandika ko u Rwanda rutishimiye kuba Uganda yanze gushyira umukono ku masezerano yo kurandura imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Munyengango yabwiye KT Press ati “ Inama yagenze neza, abantu bungurana ibitekerezo, ndetse iba mu mahoro no mu bwumvikane.”

Lt Col Munyengango yongeyeho ko kuba Uganda itarashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guhashya inyeshyamba zo muri Congo nta kibazo u Rwanda rubifiteho kuko Uganda yashatse kubanza kubitekerezaho no kugisha inama mu buryo bwimbitse.

Igihe cyo gutangira kugaba ibitero kuri izo nyeshyamba ntikiremezwa. Biteganyijwe ko abahagarariye impande zose ziyemeje gufatanya muri icyo gikorwa bazongera bagahura mu minsi ya vuba, gusa igihe bazongera guhurira na cyo ntikiremezwa.

Bamwe bashyigikiye ibitero ku nyeshyamba, abandi bagaragaza impungenge

Icyemezo cyo kugaba ibitero simusiga ku nyeshyamba ziri mu burasirazuba bwa Congo cyatangajwe na Félix Tshisekedi muri Kamena 2019. Hari abagaragaje ko bagishyigikiye, ariko abandi barakinenga.

Abasesengura ibya Politiki basanga kurangdura burundu iyo mitwe byazana amahoro arambye muri ako gace kamaze imyaka myinshi karangwamo umutekano muke.

Ku rundi ruhande, abadashyigikiye ibitero ku nyeshyamba barimo n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) bagaragaza impungenge z’uko ibyo bitero bishobora kuvamo intambara yagutse ishobora kwibasira akarere kose k’ibiyaga bigari.

Ihuriro ry’imitwe ya Politiki yari ishyigikiye ubutegetsi bwa Joseph Kabila (Front Commun pour le Congo) na ryo ryagaragaje ko ridashyigikiye ibyo bitero kuko zimwe mu ngabo zo mu bihugu byo mu karere zishobora kuboneraho uburyo bwo kwihorera, ingaruka z’intambara zikarushaho kuba mbi ndetse imirwano igatandukira intego yatumye ibyo bitero bibaho.

Perezida Tshisekedi we abona nta mpungenge abantu bakwiye kugira kuri ibyo bitero bizifashishwamo ingabo zo mu Karere k’ibiyaga bigari kuko bizaba bigamije kurandura imitwe y’inyeshyamba yo muri Kivu y’Amajyepfo no muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Congo (MONUSCO) zivuga ko impamvu zidashyigikiye ibyo bitero ari ukubera ko amabwiriza azigenga atazemerera gushyigikira ko ingabo z’ibindi bihugu ziza kurwana muri Congo. Icyakora ngo ibyo bishobora gukorwa ku bwumvikane bwa Congo n’izo ngabo zo mu bindi bihugu.

MONUSCO kandi ivuga ko uburyo bwiza bwo kurandura iyo mitwe atari ukuyigabaho ibitero, ahubwo ko ibyiza ari ukuyishishikariza kureka ibikorwa byayo by’intambara no gukemura ibibazo bituma ijya mu ishyamba igafata intwaro.

Perezida Félix Tshisekedi aherutse kuvuga ko azaruhuka ari uko aranduye burundu imitwe yose y’inyeshyamba iri mu burasirazuba bwa Congo.

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 1999. Icyakora zinengwa kuba ntacyo zakoze kigaragara ngo zibe zarandura imitwe y’inyeshyamba iri muri icyo gihugu, ndetse zinanirwa no kugarura amahoro muri ako gace, nubwo zitangwaho amamiliyari y’Amadolari buri mwaka.

Mu Burasirazuba bwa Congo haboneka imitwe y’inyeshyamba itandukanye harimo n’ivuga ko irwanya Leta y’u Rwanda. Muri yo harimo P5, FNL na FDLR.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

SHAKAKURAWURODINGA MUSIC

NIYIBIZIERISA yanditse ku itariki ya: 14-02-2021  →  Musubize

cong niyo igomba kwifatiricyemezo kumutekano wayo

BIGIRIMANA ADRIEN yanditse ku itariki ya: 31-10-2019  →  Musubize

Mbanje Kubasuhuza. Nibyagaciro Guca Izonyeshyamba Murakogace. Ndabishyigikiye Abobaturage Bagire Amahoro. Ariko Habeho Gushishoza Cyane Hagati Yibyo bihugu. Kuko Ibyishi Bisanzwe Ntamubano Uhari Wutekano. Bitazagera muri Congo bigashwana ugasanga Inyungu zabijyanye ntizigenze neza bikarwanirayo. Nihabeho Gushishoza Cyane Kunyungu Zaburikimwe Bigende Haramasezerano agomba kubahirizwa

NSHIMIRYAYO JeandeDieu yanditse ku itariki ya: 30-10-2019  →  Musubize

Mfite ubwoba ko abagande n’abanyarwanda bakongera bakarwanira muli Kongo.Ikindi kandi,Kongo ni nini cyane ku buryo byoroshye gutsinda ziriya nyashyamba bitakoroha.Ingabo za UN ntako zitagira ngo zizane amahoro ku isi,ariko byaranze.Amaherezo y’intambara ku isi ni ayahe?Nkuko bible ivuga,ku munsi w’imperuka Imana izatwika intwaro zose zo ku isi,ikure intambara mu isi hose.Izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana nkuko Zaburi 46:9 havuga.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ushobora kuba utari kure,iyo urebye ubushyamirane bw’ibihugu bifite atomic bombs muli iki gihe.

gatare yanditse ku itariki ya: 30-10-2019  →  Musubize

Hahah ngo ingabo za un zizana amahoro muri congo?
Ariko muba muyihe si?
Ingabo 70,000 Ziri muri kongo zirirwa zipakira amabuye amanywa nijoro, ninazo zifite inyungu mumutekano muke kugirango zikomeze gusahurira munduru.
Ninko kuvuga ngo abazungu ntako batagira ngo barwanye sida icike burundu, hanyuma nicika barye iki ko ariyo ibagaburiye?

Fred yanditse ku itariki ya: 30-10-2019  →  Musubize

Congo niyo yonyine igomba kwifatira Icyemezo kumutekano wayo, hanyuma ibihugu bifite inyungu mukurandu iyo mitwe bagafatanya na congo,naho ibite igihombo muricyo gikorwa bijye kuruhande, Congo ikore akazi.

Iyamarere yanditse ku itariki ya: 30-10-2019  →  Musubize

nibarandura iyo mitwe yi nyeshyamba MONUSCO izabura akazi izahita itaha kabila we azabura amabuye yagaciro ko abifitemo inyungu cyane naho Uganda nayo nuko none rero kisekede afatanye na bandi bayobozi babishaka bayirwanye hakenewe umutekano muri ako gace kamaze imyaka myinshi karabuze amahoro.

bimawuwa yanditse ku itariki ya: 30-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka