Tchèque: Umwiyahuzi yishe abantu 15

Muri Repubulika ya Tchèque, umwiyahuzi yishe abantu 15 abarashe, abandi basaga 10 barakomereka, muri Kaminuza iherereye muri Prague, nk’uko byatangajwe n’abashinzwe ubutabazi, Polisi ikaba yemeza ko uwo wishe abantu yari umunyeshuri wigaga muri iyo Kaminuza, na we akaba yahise araswa arapfa.

Imbangukiragutabara zaje ari nyinshi zitwara abakomeretse kwa muganga
Imbangukiragutabara zaje ari nyinshi zitwara abakomeretse kwa muganga

Uko kurasa abantu byabereye muri iyo Kaminuza mu Ishami ry’ubugeni, abarimu n’abanyeshuri bakaba basabwe kwifungirana mu gihe Polisi yari itabaye.

Televiziyo yigenga ya Nova TV yatangaje ko uwarasaga abantu yageze aho ahagarara ku gisenge cy’imwe mu nyubako z’iyo Kaminuza akomeza kurasa abantu.

Ku rubuga rwa X inzego zishinzwe ubutabazi zatangaje ko umubare munini w’imbangukiragutabara zirimo abaganga zoherejwe aho habereye ubwicanyi kuko hari harimo abantu bakomeretse cyane.

Minisitiri ushinzwe umutekano imbere mu gihugu, Vit Rakusan, yavugiye kuri televiziyo y’igihugu ko nta wundi mwicanyi uhari, asaba abaturage kumvira amabwiriza ya polisi kuko yahise isaba abaturiye iyo Kaminuza kuguma mu ngo zabo.

France24 yatangaje ko Perezida wa Tchèque, Petr Pavel, yababajwe cyane n’uko kuraswa kw’abantu bakanapfa. Yagize ati "Ndumva mbabajwe cyane n’ibyabaye... ndifuza kubwira imiryango yagize ibyago byo kubura ababo bapfuye barashwe ko nifatanyije na bo mu kababaro”.

Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Élisabeth Borne, yatangaje ko u Bufaransa bwifatanyije n’icyo gihugu mu bibazo abaturage ba Repubulika ya Tchèque bahuye na byo muri Kaminuza ya Prague.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi, Ursula von der Leyen, na we yohereje ubutumwa bwo kugaragaza ko yifatanyije na Prague.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka