Rwanda Youth Forum yasabwe kwamagana ibibera mu Burundi
Ba Ministiri Louise Mushikiwabo w’ububanyi n’amahanga hamwe na Francis Kaboneka w’ubutegetsi bw’igihugu basabye urubyiruko ruhuriye muri Rwanda Youth Forum ibera i Texas muri Leta zunze ubumwe za Amerika kuri uyu wa gatandatu tariki 23/5/2015, ko rugomba kwamagana ibibera mu Burundi, rukoresheje uburyo bunyuranye burimo n’ikoranabuhanga.
Umurundikazi witwa Arnelle witabiriye Rwanda youth forum yagishije inama ku cyakorwa, kugira ngo u Burundi bubone amahoro nk’ay’u Rwanda rufite; Ministiri Mushikiwabo amusubiza ko urubyiruko ruri hirya no hino ku isi ngo rufite amahirwe yo kwamagana ibibera mu Burundi, aho ngo bashobora kwifashisha uburyo butandukanye burimo imbuga nkoranyambaga.

Ministiri Francis Kaboneka w’ubutegetsi bw’igihugu yashimangiye ko ngo hari icyizere ko amahoro ashobora kugaruka mu Burundi, kandi ngo ari mu barimo gusenga kugira ngo abarundi babone amahoro.
Uwitwa Bosco Muyango yabajije “impamvu abantu benshi bayobora Afurika bashaje” kandi ko ngo ari ikibazo cyibazwa na benshi.

Ministiri Kaboneka ati “Ku ruhande rw’u Rwanda twamaze kubaka inzego kandi hari umubare munini w’urubyiruko ruri mu nzego zikomeye: nta cyuho kiri muri ejo hazaza na none, kandi ko urubyiruko rw’abayobozi mu Rwanda ngo rutari munsi ya 40%.
Ministiri Mushikiwabo yashimangiye ati:”Nta kibazo kikiri mu myaka y’abayobora u Rwanda”, kandi ko kumva neza ubuyobozi ngo atari ukureba imyaka ahubwo ari ukureba uho umuntu aganisha igihugu n’ibikorwa bye.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ingabo z.urwanda mukomereze ahooo
INGABO Z,U RWANDA MURASHOBOYE TURABYEMERA KOMUSHOBOYE HAHAHO MUKORERE HOSE MUMAGANGA NO MUGIHUGU KANDI IMANA IZAGOMEZE IBAFASHEMO IZANABIBAHEMBERA KANDI MURUSGEHO GUKORA NEZA NUMUTIMA WURUKUNDO MUHORANA UBUSHAKE KWITANGA NO GUKORERAHAMWE UBAFITE ABAFITE IMANA YAKA BIRI