RDC: Ibitero bya ADF bimaze guhitana abantu 33 mu cyumweru kimwe

Abantu 33 barishwe abandi benshi baburirwa irengero hagati y’itariki ya 11 n’iya 17 Gicurasi 2020, mu bitero bitandukanye bivugwa ko byagabwe n’umutwe wa ADF mu duce tw’insisiro tw’Umujyi wa Beni, uherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nka Kokola, Ntoma, Kalya na Eringeti.

Kuri iki kibazo, umuyobozi wungirije w’ikigo cy’ubushakashatsi ku mahoro, iteranbere n’uburenganzira bwa muntu (CEPADHO), Omar Kavota, arahamagarira ingabo za Leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (FARDC), guhashya uyu mutwe w’inyeshyamba udasiba gushyira abaturage ba Kongo mu gahinda.

Akomeza asaba kandi imiryango mpuzamahanga nk’Umuryango w’Abibumbye, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi n’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe, kudasuzugura kwigamba kwa DAESH, izwi nanone nka Leta ya Kiyisilamu (EI), yavuze ko umutwe wa ADF uyishamikiyeho.

Avuga kandi ko bahamagarira ibihugu by’inshuti za Kongo Kinshasa gukora ubukangurambaga mpuzamahanga hagamijwe ubufatanye n’ingabo za Leta (FARDC) mu guhashya inyeshyamba za ADF zikomeje kuba ikibazo kubera ibikorwa by’iterabwoba no guhungabanya amahoro ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka