Papa Francis yamaganye iyicwa rya George Floyd

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yamaganye iyicwa rya George Floyd wiciwe mu mujyi wa Minneapolis muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).

Mu butumwa bwe, Papa Francis yagize ati: "Bavandimwe muri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ntewe impungenge n’imyivumbagatanyo ikomeje kubera mu gihugu cyanyu, nyuma y’urupfu rubabaje rwa George Floyd."

Yongeraho ko asengera roho ya George Floyd kugira ngo aruhuke mu mahoro, agasengera n’abandi bantu bose babuze ubuzima bwabo kubera icyaha cy’ivanguraruhu.

Akomeza agira ati:"Nshuti zanjye, ntabwo dukwiye kwihanganira cyangwa se ngo twirengagize ivanguraruhu n’ihezwa iryo ari ryo ryose, ngo niturangiza tuvuge ko duharanira ubusugire bw’ubuzima bwa buri kiremwamuntu."

"Nanone tugomba kwemera ko imvururu zimaze iminsi zirimo kuba, ari twe zigiraho ingaruka. Nta nyungu n’imwe iva mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi, kandi hari byinshi byangirika."

Hagati aho abantu bagera ku 9300 nibo bamaze gutabwa muri yombi kuva mu cyumweru gishize, bafatiwe mu bikorwa byo kwigaragambya birimo kubera aho muri Amerika.

Imijyi myinshi ikaba yarashyizeho ibihe by’umukwabu nyuma y’uko imyigaragambyo itangiye kuvamo ubujura n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Imyigaragambyo aho muri USA ndetse n’ahandi ku isi yatangiye nyuma y’uko amashusho yerekana iyicwa rya George Floyd agiye ahagaragara. Aya mashusho akaba yarongeye kuzamura umujinya uterwa n’iyicwa ry’abirabura bicwa na polisi ya Amerika, ndetse n’ibikorwa by’ivanguraruhu bikomeje kuvugwa muri icyo gihugu.

Inkuru zijyanye na: George Floyd

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka