Nyamasheke: Polisi isanga ibiganiro bihoraho n’abatwara ibinyabiziga bizagabanya amakosa akorerwa mu muhanda

Mu rwego rwo kurebera hamwe uko umutekano wo mu muhanda warushaho kubungwabungwa neza, polisi y’igihugu irasaba abatwara ibinyabiziga gushaka uko bagirana ibiganiro kugira ngo bimwe abatwara ibinyabiziga badasobanukiwe babashe kongera kubisobanurirwa kurushaho.

Ibi byavugiwe mu biganiro byahuje abaturage , abatwara ibinyabiziga n’abashinzwe umutekano wo mu muhanda kuri uyu wa kane tariki ya 14 Kanama 2014, mu gutangiza ukwezi kwahariwe umutekano wo mu muhanda, mu murenge wa Bushekeri, aho bita ku Buhinga.

Chief Supertendent Johnson Sesonga akuriye ibikorwa bya Polisi mu karere ka Rusizi na Nyamasheke, yavuze ko hari amakosa menshi akorwa n’abatwara ibinyabiziga ashyira mu kaga ubuzima bwabo n’ubw’abantu baba batwaye bikaba ari ngombwa ko bakomeza kwigishwa ko badakwiye gukinisha ubuzima bwabo n’ubw’Abanyarwanda.

Yavuze ko ibiganiro bikwiye kuba hagati y’abatwara ibinyabiziga na polisi kugira ngo baganire uburyo bakwisanga muri polisi bakababwira ibibazo bahura nabyo n’uburyo byakemuka, bikazatuma bareka kwikanga ko polisi ibereyeho kubahana no kubarebuza ko ahubwo iba iharanira ubuzima bwabo n’ubwabo batwara.

Yagize ati “birakwiye ko abatwara ibinyabiziga batwisangaho bakatubwira ibibazo bafite tukabishakira umuti , kuko tubereyeho kubafasha kurinda ubuzima bwabo n’ubw’abo batwaye, turabasaba gutwara ibinyabiziga bifite ubuziranenge byahawe icyemezo cy’ubudakemwa (controle technique) kwirinda gutwara n’umuvuduko ukabije, bakirinda gutwara basinze kandi bakagira umwanya wo kuruhuka ngo badasinzira n’ibindi”.

Gutangiza icyumweru cyahariwe umutekano mu muhanda mu karere ka Nyamasheke byitabiriwe na Polisi ndetse n'abaturage.
Gutangiza icyumweru cyahariwe umutekano mu muhanda mu karere ka Nyamasheke byitabiriwe na Polisi ndetse n’abaturage.

Chief Supertendent Sesonga yasabye ababyeyi kwibuka gucunga abana babo kugira ngo badakinira mu muhanda ndetse yamagana abantu bagenda n’amaguru mu muhanda basinze ku buryo bashobora guteza impanuka.

Ibi byavuzwe nyuma y’uko bamwe mu batwara ibinyabiziga bavuze ko hari amakosa bagwamo batabigambiriye cyangwa se biturutse ku kuba hatabayeho ihanahanamakuru rihagije nko kuba hari abatwara ibinyabiziga batarabona ibyemezo bituruka muri RURA kubera hari ubwo bitinda, n’ibijyanye na controle technique.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Gatete Catherine, yasabye abaturage bose gufata ingamba kugira ngo impanuka zidakomeza guhitana abantu, asaba abatwara ibinyabiziga guhorana ubushishozi bagatwara ibinyabiziga basuzumye neza, kandi bakabitwara bameze neza.

Yasabye kandi abantu bose kugira ubutwari bwo guhagarika utwaye ikinyabiziga mu gihe babonye ko ashobora kubashyira mu kaga, yongera kuvuga ko kuganira no gufata ingamba bizafasha kurangiza ibyo bibazo.

Yagize ati “birababaje kubona umuntu ushobora kugira impanuka nyamara yabanje kubona ibimenyetso yashoboraga gukumira, nko kubona umushoferi atameze neza ntubivuge, cyangwa ukabona ko hari ibikorwa ari gukora nko kuvugira kuri telephone cyangwa umuvuduko ukabije ukicecekera”.

Kuri uyu munsi hatangijwe ukwezi kwahariwe umutekano mu muhanda mu gihe muri iyi minsi havugwaga impanuka zikomeye zahitanaga abantu benshi hirya no hino mu gihugu.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ubufatanye bwa polise nabaturage bugomba gushinga imizi maze tugakumira impanuka tukicungira umutekano tukabaho neza

cyamarantama yanditse ku itariki ya: 17-08-2014  →  Musubize

polisi yaganira nabo yagira ariko abagenzi natwe twibuke ubuzima bwacu buri mubiganza byacu nitwemera kuba abashoferi ni uko bizagenda rwose , ni gute wicara ni umushoferi mukava I huye mwereka nyamasheke cg rusizi , ari kuri telephone afite umuvuduko wa 100 kwisaha warangiza nawe ukamicara iruhande ugaturama ntakibazo accident yaba ngo nta ruhare wabizemo , tumenye kuvuga ibitagenda igihe turi kumwe nabashoferi bameze gutyo

kamali yanditse ku itariki ya: 17-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka