Mali: Perezida na Minisitiri w’Intebe biravugwa ko batawe muri yombi

Muri Mali mu kigo cya gisirikare cya Kati giherereye hafi y’umurwa mukuru Bamako humvikanye urusaku rw’amasasu, bivugwa ko hari n’abayobozi batawe muri yombi, barimo Perezida wa Mali Ibrahim Boubacar Keita bakunze kwita IBK na Minisitiri w’Intebe Boubou Cissé.

Humvikanye urusaku rw'amasasu, ibimodoka by'intambara bigaragara ku mihanda
Humvikanye urusaku rw’amasasu, ibimodoka by’intambara bigaragara ku mihanda

Umwe mu bayoboye agatsiko k’abasirikare bateguye ibyo bikorwa yemereye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko Perezida na Minisitiri w’Intebe bari mu maboko y’abo basirikare, bakaba ngo babafatiye mu rugo rwa Perezida aho asanzwe aba.

Undi musirikare utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye AFP ko Perezida Ibrahim Boubacar Keïta na Minisitiri w’Intebe batwawe mu modoka ya Gisirikare (blindé) bajyanwa mu kigo cya Gisirikare cya Kati, muri icyo kigo hakaba ari ho habanje kumvikana urusaku rw’amasasu mu masaha ya mu gitondo.

Ibrahim Boubacar Keita (wambaye ingofero) na Minisitiri w'Intebe Boubou Cissé biravugwa ko batawe muri yombi
Ibrahim Boubacar Keita (wambaye ingofero) na Minisitiri w’Intebe Boubou Cissé biravugwa ko batawe muri yombi

Televiziyo ya Aljazeera yatangaje ko ku mihanda yo muri ako gace ka Kati gaherereye ku birometero 15 uvuye mu murwa mukuru Bamako hagaragaye ibimodoka biremereye bya gisirikare, hakaba hanagaragaye abasirikare barasa mu kirere.

Andi makuru aravuga ko bamwe mu bayobozi bakuru b’Ingabo na bamwe mu Baminisitiri batawe muri yombi.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Ibrahim Boubacar Keita bamaze iminsi bigaragambya bamusaba kwegura, bamagana n’u Bufaransa bashinja kwivanga mu miyoborere ya Mali, nk’uko bigaragazwa n’ubutumwa bwanditse ku byapa baba bitwaje.

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yo yavuze ko abo basirikare ubu ari bo bagenzura n’imihanda yerekeza i Bamako, bakaba bataye muri yombi n’abandi basivile batandukanye bafite amazina akomeye cyane cyane mu butegetsi bwa Ibrahim Boubacar Keita.

Abo basirikare ntibasobanuye impamvu y’ibyo bikorwa byabo, gusa abaturage bagaragaye ku mihanda bishimira ibyo abo basirikare bakoze.

Ibrahim Boubacar Keïta w’imyaka 75 y’amavuko ayobora Mali kuva muri 2013. Yayoboye manda ye ya mbere y’imyaka itanu, muri 2018 yongera gutorerwa kuyobora icyo gihugu muri manda ye ya kabiri.

Icyakora muri iyi minsi abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje kunenga ubutegetsi bwe, bakamushinja ko ntacyo akora gifatika mu guhashya ruswa yamunze icyo gihugu no guhashya imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano w’icyo gihugu. Biravugwa kandi ko abasirikare bamaze igihe kirekire badahembwa ikaba ari imwe mu mpamvu zazamuye uburakari bwabo.

Abasirikare ni bo barimo gucunga umutekano mu mihanda yerekeza i Bamako
Abasirikare ni bo barimo gucunga umutekano mu mihanda yerekeza i Bamako

U Bufaransa n’Umuryango uhuza ibihugu byo muri Afurika y’ Iburengerazuba (ECOWAS) bamaganye ibikorwa by’aba basirikare.

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat yamaganye itabwa muri yombi rya Perezida Ibrahim Boubacar Keita n’abandi bayobozi bakuru muri Mali, asaba ko barekurwa nta yandi mananiza.

Amafoto: AFP

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abafaransa urumva nyine umuti wabo wakoze, ngayo nguko bazahora bagaragura AFRICA kugeza aho YESU azazira. Twihangane ubwenge bwacu nubwo.

John yanditse ku itariki ya: 19-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka