Leta ya Kongo na M23 bategerejweho gusubukura ibiganiro uyu munsi

Nyuma y’uko ibiganiro hagati ya Leta ya Kongo n’umutwe wa 23 bihagaze igihe kigera ku mezi icyenda, biteganyijwe ko bisubukurwa uyu munsi tariki 09/09/2013 mu Mujyi wa Kampala.

Intumwa za Leta ya Kongo n’iza M23 zirongera guhurira ku meza y’ibiganiro nyuma y’uko Abakuru b’ibihugu bigize Inama Mpuzamahanga y’ Akarere k’Ibiyaga Bigari ICGLR bahuriye mu nama i Kampala kuwa kane tariki 05/09/2013 bahaye impande zihanganye iminsi itatu yo kuba zasubukura ibiganiro kandi bigasozwa mu byumweru bibiri.

Leta ya Kongo n'abayirwanya bo muri M23 bategerejwe kongera guhurira ku meza y'ibiganiro
Leta ya Kongo n’abayirwanya bo muri M23 bategerejwe kongera guhurira ku meza y’ibiganiro

Nk’uko radio Okapi ibitangaza, bamwe mu ntumwa zo ku ruhande rwa Leta zafashe rutemikirere ku mugoroba wo ku cyumweru berekeza mu mujyi wa Kampala, abandi bakaba bagiyemu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 09/09/2013.

Ku cyumweru tariki ya 08/09/2013 umutwe wa M23 wohereje abawuhagarariye umunani baziyongera ku bandi bane bari basanzwe i Kampala ngo bazagirane ibiganiro n’intumwa za leta ya Kongo.

Abakuru b'ibihugu byo mu karere ka ICGLR nibo basabye ko leta na M23 basubukura ibiganiro mu maguru mashya.
Abakuru b’ibihugu byo mu karere ka ICGLR nibo basabye ko leta na M23 basubukura ibiganiro mu maguru mashya.

Francois Mwamba, intumwa ya leta ya Kongo muri ibyo biganiro yabwiye radio Okapi ko bagiye i Kampala gusoza ibiganiro bamazemo igihe na M23 kandi ngo ntibigomba kuzatinda kuko ngo ingingo zose zavuzweho mbere, ubu ngo ni nko kujya kubisoza.

Uyu Francois Mwamba yagize ati: “Kuri twe, ni ngombwa gusoza ibiganiro, nta mpamvu yo kuganira ibindi bintu byinshi kuko mu mezi umunani asaga icyenda ashize byose byaravuzwe.” Leta ya Kongo iravuga ibi mu gihe itijwe imbaraga n’umutwe wihariye woherejwe n’Umuryango w’Abibumbye mu kuyifasha guhangana n’imitwe yitwaje intwaro muri Kongo.

Bertrand Bisiimwa (uwambaye ishati ya rosa) na Gen Sultan Makenga (uwicaye ibumoso) bemereye abanyamakuru ko bazashyira iintwaro hasi burundu leta nikora ibyo bayisaba.
Bertrand Bisiimwa (uwambaye ishati ya rosa) na Gen Sultan Makenga (uwicaye ibumoso) bemereye abanyamakuru ko bazashyira iintwaro hasi burundu leta nikora ibyo bayisaba.

Aganira n’itangazamakuru ku cyumweru tariki 08/09/2013, Perezida wa M23 witwa Bertrand Bisiimwa yashimangiye ko biteguye kurambika intwaro hasi mu gihe ibyo basabaga leta ya Kongo byaba bishyizwe mu bikorwa cyangwa bigaragara ko hari ubushake n’intambwe yatewe mu kubishyira mu bikorwa.

M23 isaba ko ngo leta ya Kongo yakwambura intwaro imitwe nka FDLR, FLN, Mai Mai, ADF na NALU yitwaje intwaro irwanira muri Kongo n’impunzi z’Abanyekongo zivuga Ikinyarwanda zahungiye mu Rwanda, Uganda n’u Burundi zigacyurwa mu gihugu cyazo.

Intumwa ya LONI Mary Robinson yasabye ko hatazabaho gukingira ikibaba abakoze ibyaha byibasiye ikiremwamuntu.
Intumwa ya LONI Mary Robinson yasabye ko hatazabaho gukingira ikibaba abakoze ibyaha byibasiye ikiremwamuntu.

Abakurikiranira hafi ibibera mu Kongo basanga ibi biganiro bitazoroha n’ubwo bisabwa kurangira mu gihe cy’iminsi 14. Ibi biraterwa n’uko leta ya Kongo isa n’igitsimbaraye ku barwanyi ba FDLR ikoresha mu gihe cyose ifite urugamba n’imitwe iyirwanya n’ubwo itabyerura ngo ibyemeze ku mugaragaro.

Nanone kandi abarwanyi ba M23 bashobora gutsimbarara ku kutazakurikiranwa mu nkiko ku byaha by’intambara bashinjwa kandi intumwa ya LONI mu biyaga bigari madamu Mary Robinson yamaze gutangaza ko abakoze ibyaha bose bakwiye gukurikiranwa.

Nshimiyimana Leonard na Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Icyo dushaka ni amahoro mu Karere, umwanzuro ugomba gufatwa, hatagize umutwe ubangamira undi! Niba leta ya Kabira ishaka amahoro muri Kivu, niyemere ibyo isabwa tubone twagira amahoro!

Kamanzi yanditse ku itariki ya: 9-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka