Komiseri Munyambo yagizwe umuyobozi wa Polisi muri UNMISS
Loni yagize Umunyarwanda Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo Umuyobozi wa Polisi (D2) mu butumwa bwayo muri Sudani y’Epfo (UNMISS).
Ishyirwa rya CP Munyambo kuri uyu mwanya , ryakurikiye gutangwaho umukandida na Leta y’u Rwanda, aho mu mpera z’uku kwezi azasimbura kuri uwo mwanya Umugande witwa Frederich Yiga wari uwumazeho imyaka itatu.

Ahawe iyi mirimo kubera uburambe asanganywe mu gipolisi ndetse no mu mirimo yo kubungabunga amahoro mu bindi bihugu kuko yabaye mu buyobozi ku rwego rwo hejuru haba muri Polisi y’u Rwanda no mu butumwa bw’amahoro bwa Loni.
Mu kazi yakoze, CP Bruce Munyambo watangiriye mu gisirikare akagira n’uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu, yakoraga nka Komiseri ushinzwe ibikorwa bya Polisi muri Polisi y’u Rwanda nyuma yo kuyobora Ishuri rya Polisi ry’i Gishari.
Yanayoboye kandi ishami ry’ibikoresho (Logistics) muri Polisi y’u Rwanda ndetse n’indi myanya itandukanye yo hejuru.
CP Munyambo afite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (master’s degree) mu Buyobozi Mpuzamahanga (International Strategic Leadership and Management), akanagira impamyabushobozi ihanitse mu miyoborere (Institutionalizing research in leadership and governance) yakuye muri Kaminuza ya Maastricht mu Buholandi.
Afite kandi impamyabushobozi ihanitse muri Criminal Justice and Police Management yakuye muri Kaminuza ya Leicester mu Bwongereza.
Yize no muri Hann Police Academy mu Budage iby’ubuyobozi mu gipolisi (Senior Police Leadership and Management), ndetse anakora amahugurwa muri Bramshill Police Staff College mu Bwongereza ku byitwa International Commanders and Strategic Command.
Mu kazi k’ubutumwa bw’amahoro, yakoze nka Individual Police Officer (IPO) muri Liberiya, anayobora Umutwe w’Abapolisi b’u Rwanda (Rwanda Formed Police cyangwa FPU) mu butumwa bwa Loni muri Haiti (MINUSTAH).
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Azahagararire neza iguhugu cye kandi twizeye ko ubunararibonye bwe buzabimushoboza.
nagende agakore ninyanyangamugayo
oyeeeee polisi yacu
ariko ariko bajye bqterura nkabasirikari mugihe babohereza muri mission kuko hakora ikimenyane
uyu mugabo ni ingenzi muri police yacu gusa yarasomye kdi yicisha bugufi