Ingabo z’U Rwanda zirashimirwa ibikorwa zikorera abanya Darfur

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro i Darfur zikomeje gufasha abanya Darfur kuva mu bibazo bafite, birimo kwigira munsi y’ibiti nk’amwe mu mateka yarangiye mu Rwanda. Tariki 16 kugeza 18 uku kwezi, hatashywe ibyumba by’amashuri 17 byubatswe n’ingabo z’u Rwanda.

Ibyo byumba byubatswe n’abasirikare ba Batayo ya Kane y’Ingabo z’u Rwanda, mu bice bitandukanye birimo Kabkabiya ahatashywe ibyumba bine, ahitwa Saraf Umra hatahwa ibyumba bitatu n’ikindi cyagenewe abarezi.

Mu nkambi y‘abaturage bavanywe mu byabo yitwa Abushouk iri mu karere ka EL Fasher naho haratashywe ibyumba 10 byubatswe n’Ingabo z’u Rwanda zigize Batayo y’i 157.

Lt. Gen. Patrick Nyamvumba afungura amashuri yatanshwe i Nur Salam.

Adam Mohamed Hamid Nahla wari uhagarariye Guverineri w’Intara ya Darfur y’Amajyaruguru, yavuze ko ibyo ingabo z’URwanda zikorera abaturage bituruka ku muco w’ubupfura no gutabarana uranga igihugu cy’URwanda.

Abayobozi bataha amashuri yubatswe n’ingabo z’u Rwanda ziba Darfur.

Umugaba mukuru w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro i Darfur, Lt Gen. Patrick Nyamvumba, ashima ubufatanye buri hagati y’abasirikare babungabunga amahoro n’abaturage, by’umwihariko Ingabo z’u Rwanda ku bw’ibikorwa bigamije gufasha abaturage.

Abaturage bishimira ingabo z’u Rwanda zibacungira umutekano no kubafasha mu iterambere.

Abaturage batuye muri utu duce wubatswemo amashuri, bavuga ko bakiriye neza icyo gikorwa kuko kubaka amashuri ari uburyo burambye bwo kubaka amahoro.

Icyo gikorwa Ingabo z’u Rwanda zakigezeho zibifashijwemo n’umushinga w’Ingabo za LONI ziri i Darfur, ukora ibikorwa by’iterambere mu baturage, nk’uko bitangazwa na Minisitere y’ingabo.

Abana bigira munsi y’ibiti mu gihugu cya Sudan.

Ingabo z’ u Rwanda ziri Darfur zifasha abaturage mu bikorwa byo kwiteza imbere harimo ubuvuzi, kubaka amashuri, kubaka rondereza no gusukura aho batuye hakoreshejwe umuganda.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka