Imirwano hagati ya FDLR n’ingabo za Congo yakuye abaturage ibihumbi 20 mu byabo

Imirwano yahanganishije inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR n’ingabo za Leta ya Congo kuwa kabiri tariki 07/02/2012 yasize ihitanye inyeshyamba ebyiri za FDLR inakura abasivili bagera ku bihumbi 20 mu byabo.

Radio Okapi yatangaje ko ingabo za Congo n’abaturage bavuze ko inyeshyamba za FDLR arizo zagabye ibitero bibiri mu gihe kimwe ku biturage bya Ziralo baherereye mu birometero 80, mu burengerazuba bw’umujyi wa Minova muri teritwari ya Kahele.

Ingabo za Leta ya Congo nazo zaje kugaba ibitero kuri izo nyeshyamba ari nabyo byatumye abaturage bava mu byabo.

Umuyobozi w’izi mpunzi yatangaje ko nta bufasha abana babo bigeze bahabwa kuva bava mu ngo zabo.

Kuva mu kwezi kwa gatanu 2010, imiryango igera ku bihumbi 23 imaze kuva mu byayo ihunga ibitero by’imitwe yitwaje intwaro nka Mai Mai n’ingabo za Congo. Iyo miryango imyinshi ituruka mu duce twa Masisi, Ufamandu na Ngungu igahungira i Minova.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka