Goma: Umunyarwanda yishwe arashwe
Bazimaziki Saveri w’imyaka 29, yiciwe mu mujyi wa Goma arashwe ajugunywa ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu inyuma ya Hotel Ihusi yegeranye n’umupaka w’u Rwanda, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 15/11/2013.
Bazimaziki wishe, yarasanzwe akora ubucuruzi bwambukiranya umupaka Goma-Gisenyi, aho yajyaga kuzana ibicuruzwa Goma agataha mu Rwanda. Umuryango we waje kumenyeshwa ko umurambo wa Bazimaziki wabonetse ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu yarashwe mu mutwe.

Ubwo Kigali Today yageraga ku mupaka munini uhuza akarere ka Rubavu n’umujyi wa Goma, umuryango wa Bazimaziki wari wagiye kureba umurambo Goma no gushaka uburyo wagarurwa mu Rwanda ariko bafite impungenge zo kuwuzana no kugorwa kuko nta buyobozi bwigeze bujyana nabo.
Kugera ku isaha ya saa Sanu inzego z’umutekano Goma zari zawujyanye mu buruhukiro mu bitaro bya Goma, kugira ngo hakorwe inyandiko zatuma uyu murambo woherezwa mu Rwanda.
Bazimaziki asize abana bane n’umugore mu kagari ka Rukoko umurenge wa Rubavu akarere ka Rubavu. Yapfuye mu buryo butazwi n’inzego z’umutekano Goma zikavuga ko zitazi igihe byabereye.
Bamwe mu batuye Goma bavuga ko bumvishe amasasu mu masaha y’umugoroba, bagacyeka ko yaba yarashwe nyuma yo gufungwa akabuzwa kuza mu Rwanda kuko umupaka ufungwa sa Kumi n’ebyoro z’umugoroba.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko bwagerageje kuvugana n’abayobozi ba Goma ku bijyanye n’Abanyarwanda bahohoterwa Goma, ariko ntibikunde kuko abayobozi batagize ubushake.
Abanyarwanda bajya Goma bagirwa inama yo kujyayo bafite impamvu igaragara kandi nabwo bagaca ku mipaka izwi, kugira ngo bagize ikibazo bashobore kuba batabarwa nkuko bikorwa iyo hari abashimuswe bikamenyekana.
Ikindi Abanyarwanda basabwa ni ukugendera hamwe kugira ngo hari ugize ikibazo abandi bashore kubimenyesha ubuyobozi bw’u Rwanda.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
jye numvaga uwo mupaka wa Goma wafungwa ahokugira ngo abantu bajya bicwa muburyo butumvikana!!! Kandi ubuyobozi bwa Rubavu bugomba kugira icyo bukora kuko birakabije Abanyarwanda bakomeje gutakaza ubuzima Kandi barengana hejuru yinjiji zabanye CONGO
kigali today turabkunda amakuru muduha gusa amakuru yanyu ntarenga umupaka mugerageze mukore nk’abandi muduhe amakuru mu cyongereza ni gifaransa kugirango byinshi mutugezaho n’isi yose ibibmenye
murakoze
Abanyecongo bakomeje kutwicira abantu ku buryo budasanzwe. Hakwiye ingamba nshya zo guhagarika ubu bwicanyi.