Gen. Nyamvumba yasuye Abanyarwanda bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Santarafurika

Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Patrick Nyamvumba, yasuye ingabo z’u Rwanda, abapolisi n’abacungagereza b’u Rwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye mu kugarura amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA) ababwira ko bagomba gufatanya kugira ngo intego yabajyanye muri iki gihugu yo kugarura amahoro igerweho.

Mu biganiro yaganiraga n’Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu mu kigo cya Sotel M’Poko giherereye mu murwa mukuru wa Bangui, yabashimiye uburyo bakomeje gutanga umusanzu mu kugarura amahoro n’umutekano muri Repubulika ya Santarafurika.

Generali Nyamvumba yashimye akazi gakorwa n’Abanyarwanda mu kugarura amahoro ndetse ashima imikoranire myiza irangwa hagati y’inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye mu kugarura amahoro muri iki gihugu.

Yagize ati: “Abaturage ba Santarafurika murindira umutekano ndetse n’ubuyobozi bw’Umuryango w’Abibumbye bashima akazi mukora kuko mugaragaza ubwitange. Ibi bituma muba ba ambasaderi beza b’u Rwanda.”

Yakomeje asaba aba basirikare, abapolisi ndetse n’abacungagereza b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika ko icyo basabwa ari ugukomeza icyo batangiye, basigasira ibyiza bagezeho, abagaragariza ko kugira ngo babigereho ari ugukomeza gukora kinyamwuga no kurangwa n’ikinyabupfura.

U Rwanda rufite umubare munini w’Abanyarwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu kugarura amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA) harimo ingabo z’u Rwanda, n’imitwe itatu ya Polisi y’u Rwanda buri mutwe ukaba ugizwe n’abapolisi 140.

U Rwanda rwatangiye kujya kubungabunga no kugarura amahoro muri Repubulika ya Santarafurika guhera muri 2014, akaba aribwo umutwe wa mbere wa Polisi wageze muri iki gihugu, aho hamaze koherezwa imitwe 13 ya Polisi igenda isimburana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

UN yohereje ingabo zayo mu bihugu byinshi ku isi.Ariko ikibabaje,nta na hamwe yazanye amahoro.UN ijyaho muli 1945,intego yayo yali "kuzana amahoro ku isi". Nyamara kuva yajyaho,habaye intambara amagana ku isi hose.Nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,ahubwo ibihugu 9 byakoze Atomic Bombs ku buryo isaha n’isaha byakoresha izo atomic bombs isi yose igashira.Uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa, UN yarananiwe.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa n’Ubwami bw’imana gusa.Nkuko dusoma muli Daniel 2,umurongo wa 44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,YESU ahabwe kuyobora ISI ayigire Paradizo nkuko ibyahishuwe 11,umurongo wa 15 havuga.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite.Niyo mpamvu Yesu yasize asabye abakristu nyakuri gushaka ubwo bwami bw’Imana,ntibaheranwe no gushaka ibyisi gusa.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 16-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka