FDLR yatwitse amazu yo mu imidugudu 10 mu gace ka Ufamandu

Inyeshyamba za FDLR zifatanyije n’umutwe wa Nyatura, mu cyumeru cyarangiye tariki 10/06/2012, bateye ibitero mu gace ka Ufamandu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo na Viralo muri Kivu y’Amajyaruguru batwika amazu yo mu midugudu 10.

Ibyo bitero byatumye abaturage bava mu byabo ari benshi mu mpera z’icyumweru kugeza kuwa mbere tariki 11/06/2012 kuko bemeza ko ibikorwa bibi bakorerwa na FDLR muri ako gace bizakomeza no mu minsi iri imbere.

Kuwa mbere tariki 11/06/2012 umunsi wose abahunga ibitero bya FDLR babarirwa mu miryango 600 bari buzuye mu mihanda y’i Minova; nk’uko byatangajwe na Radio Okapi.

Umuyobozi w’agace ka Viralo avuga ko inyeshyamba za FDLR zafunze inzira zibuza abaturage bahunga kugenda babakorera ibikorwa bibi.

Inyeshyamba za FDLR hamwe na Mai-Mai zishe abaturage batuye mu gace ka Ufamandu ya mbere n’iya kabiri bagera ku 100 bakoresheje ibyuma, amacumu n’imihoro mu kwezi kwa gatanu gusa; nk’uko bitangazwa na Radio Okapi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka