FDLR n’abarwanyi ba Nyatura bishe umugore banafata abantu 35 bugwate

Inyeshyamba za FDLR zifatanyije n’abarwanyi ba Nyatura bishe umugore zinafata abantu 35 bugwate mu gace ka Matusila mu karere ka Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo mu mpera z’icyumweru cyarangiye tariki 10/06/2012.

Imiryango itegamiye kuri Leta ikorera i Nyabibwe itangaza ko nyuma y’uko mutwe wa Rai Mutomboki ugeze mu gace ka Ziralo, inyeshyamba za FDLR zahise zishyira hamwe n’abarwanyi ba Nyatura mu rwego rwo kurwanya abagize umutwe wa Rai Mutomboki.

Iyo miryango ivuga ko ifite impungenge z’uko imirwano ishingiye ku moko igiye kubura muri ako gace, igasaba Leta ya Kongo kohereza vuba ingabo z’igihugu kugira ngo zicunge umutekano w’abenegihugu.

Umuyobozi w’akarere ka Kalehe yemeza ko azi icyo kibazo kandi akaba yasabye ubuyobozi bw’igisirikare kohereza ingabo muri ako karere.

Nyuma y’uko imirwano hagati ya Leta ya Kongo na M23 itangiye, umutwe wa FDLR ugize n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda wabonye umwanya wo kwisuganya ukaba warakajije umurego wo kugaba ibitero ku baturage ba Kongo abenshi bakahasiga ubuzima.

Mu kwezi kwa gatanu gusa, abantu bagera kuri 200 bahitanwe n’abarwanyi ba FDLR ukurikije imibare itangazwa na Radio Okapi ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka