Darfur : Abasirikare babiri b’u Rwanda bishwe n’abitwaje intwaro bataramenyekana

Nk’uko tubikesha itangazo rya Minisiteri y’Ingabo z’igihugu, kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Ukwakira 2011 ahagana isaa mbiri z’umugoroba Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro I Darfur zaguye mu gaco k’abitwaje itwaro bazirasaho, babiri ku ruhande rw’u Rwanda bahasiga ubuzima.

Igitero gitunguranye cyagabwe ku ngabo z’u Rwanda zo muri Batayo ya 27 aho bari ku irondo (patrol) bafatanyije n’Abapolisi b’abasivile, byabereye hafi y’inkambi yitwa “Zam Zam IDP Camp”.

Nyuma yo guhangana n’icyo gitero cy’abantu batabashije kumenyekana, abasirikare babiri bo mu Ngabo z’u Rwanda barahaguye, hakomereka abandi bane. Abapolisi babiri bo muri Senegal na Gambia nabo barahakomerekeye, undi mupolisi ukomoka muri Senegal wari wakomeretse cyane nawe yaje kwitaba Imana bidatinze.

Ku ruhande rw’abagabye igitero haguye umuntu umwe, hafatwa n’ibikoresho binyuranye bari bitwaje.

Abakomeretse bahise boherezwa mu bitaro by’i Karthoum aho bakurikiraniwe hafi, bavurwa.

Hagati aho, Umuryango w’abibumbye watangiye iperereza ngo hamenyekane abagabye igitero n’icyo bari bagamije kugeraho.

MUTIJIMA Abu Bernard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka