DRC : Babanza gutanga umusoro kuri FDLR kugirango babashe kugira icyo bakorera ku butaka bwabo

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rutshuru gaherereye muri Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batangaza ko kugirango babashe kugira igikorwa bakorera ku butaka bwabo, babanza gutanga imisoro ku barwanyi ba FDLR basa n’aho bigaruriye ako gace.

Aba baturage bavuga ko mu gihe umwe muri bo aramutse yanze cyangwa akabura icyo aha abo barwanyi ba FDLR bahita bamufata bunyago.

Aba baturage bakaba bashinja ingabo z’igihugu cyabo ko zibatererana bikabije kuburyo babona ko nta muntu wita ku mutekano w’abaturage.

Umuturage w’umugore uri mu kigero cy’imyaka 50 aravuga yibuka ibyamubayeho mu mezi abiri ashize, ubwo yari yanze kubahiriza amabwiriza atangwa n’abarwanyi ba FDLR mu gihe yahingaga umurima we uherereye ahitwa i Mukongo hafi ya Parike y’igihugu y’ibirunga.

Abana be bagerageje kurwana n’umwe mu barwanyi ba FDLR babasha kumwambura imbunda yari afite bayishyikiriza ingabo z’igihugu cyabo, FARDC.
Agira ati : “Nyuma y’iminsi mike ibi bibaye, umuntu ntazi yaje mu murima wanjye, avuga ko yoherejwe na nyiri mbunda twatwaye, kugirango ntavaho mbura ubuzima bwanjye byabaye ngo ko muha amadorari y’Amerika 200, iyo bitaba ibyo sinari kuzongera gukandagira aho ukundi”.

Ikinyamakuru Syfia Grand Lacs dukesha iyi nkuru gitangaza ko aba barwanyi ba FDLR muri aka gace basanzwe batunzwe n’ibikomoka mu mirima y’abaturage.
Aha buri muhinzi cyangwa undi wese ufite icyo akora agomba kugira icyo yishyura kugirango abashe kuba yagira icyo akorera ku butaka bwe. “Tuba dusabwa kugira icyo dutanda, twarabimenyereye kuko nibo bayoboye aka gace kose. Hari ubwo badusubiza amafaranga ngo tubagurire ibyo bakeneye. Tutabikoze ubwo twaba tudashaka kugaruka aho," ubu bukaba ari ubuhamya bw’umwe mu batuye muri ako gace.

Abasirikare ba Congo n’imiryango yigenga bahora basubiranamo bitana bamwana ku batumye aka karere kagira umutekano muke.
Mu mnsi ishize ingabo za FARDC ziherutse gushyira ku mugaragaro abaturage bagera hafi 30 b’Abanyekongo bakorana n’umutwe wa FDLR mu gace ka Kiwanja.
Nk’uko colonel Wilson, komanda wungirije ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu cyo bita segiteri ya 82, avuga ko bafatiye abaturage batari bake mu gace k’imirwano, aho basanze hari abafashaga umutwe wa FDLR.

Wilson avuga ko abenshi muri aba baturage baba bafashwe bunyago n’uyu mutwe kugirango bajye babafasha mu bikorwa bya gisikare.

Umuyobozi w’agace ka Kiwanja, Mahano we avuga ko atapfa guhamya neza ko abamaze igihe barabibasiye ari abarwanyi ba FDLR kuko muri aka gace hari urubyiruko ruba rushaka gukira byihuse bityo bakaba aribo boherezwa na FDLR nyuma bakagabana inyungu.

Mahono agira ati : “muri aya mezi atatu ashize, twanditse abantu batatu bishwe. Nyuma y’iperereza twaje gusanga bazize ko baba baranze kumvira abatumwe n’uwo mutwe ngo bagabane inyungu y’ibyabo”.

FDLR ni umutwe w’inyeshyamba, usigaye ufatwa nk’umutwe w’iterabwoba mu karere, ukaba ugizwe ahanini n’Abanyarwanda bahunze mu mwaka 1994. Uyu mutwe ukaba ubarizwa mu mashyamba ya Congo.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka