Amajerekani 25 ya mazutu yafatiwe mu Kivu

Abashinzwe kurinda Ikivu batangaza ko bamaze gufata amajerekani agera kuri 25 ya mazutu, ubwo bagenzura uko Ikiyaga gikoreshwa.

Aya majerekani 25 yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Gashyantare 2016, ubwo abari bayambukanye bavaga mu nzira zo mu Karere ka Karongi berekeza mu Karere ka Nyamasheke, bakaba bafashwe bageze mu Murenge wa Macuba mu Karere ka Nyamasheke.

Bamwe mu batuye i Nyamasheke bavuga ko atari ubwa mbere hafatirwa mazutu y'inyibano mu Kivu.
Bamwe mu batuye i Nyamasheke bavuga ko atari ubwa mbere hafatirwa mazutu y’inyibano mu Kivu.

Umuyobozi w’Abarobyi mu Karere ka Nyamasheke, Ndahayo Eliezer, avuga ko abo bagabo bari bambukije ayo majerekani yita ay’amibano baturukaga mu Karere ka Karongi bari mu bwato.

Bikekwa ko bari bayakuye mu isosiyete ikora umuhanda y’Abashinwa izwi nka China Road, ariko abashinzwe kurinda Ikivu bakababona bagahita bata ayo majerekani bakiruka bakaburirwa irengero.

Yagize ati “Abahungu bacu bashinzwe kurinda Ikivu (garde- peches) babonye abantu bafite ubwato bambukana ibintu barabakurikira babageze iruhande imusozi bahita biruka. Abo barinzi bahise bagwa kuri ayo bajerekani 25 ya mazutu bishoboka ko yavuye mu isosiyete ikora umuhanda ya China Road”.

Ndahayo avuga ko biri mu mugambi w’abarobyi ndetse n’abandi bakoresha Ikiyaga cya Kivu, mu guca ubujura bwose buca mu kiyaga, ndetse bakaba batazihanganira magendu yose ishobora guca mu Kivu.

Yagize ati “Hari abantu bakora ubujura bakabucisha mu Kivu, abandi bahacisha ibiyobyabwenge nk’urumogi, ndetse forode yose bakumva ko izaca mu Kivu. Twafashe ingamba zikomeye ku buryo n’abatarafatwa barya bari menge”.

Aya majerekani yashyikirijwe abapolisi bashinzwe kurinda amazi mu gihe hagishakishwa abari batwaye ayo majerekani.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka