Abapolisikazi 100 bagiye i Darfur barasabwa guhesha ishema u Rwanda
Abapolisikazi 100 bagiye mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu Ntara ya Darfur muri Sudani (UNAMID), barahamagarirwa guhesha ishema igihugu cyabo muri ubwo butumwa batanga serivisi nziza.
Ibi Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Gasana Emmanuel yabigarutseho mu biganiro yagiranye n’abo bapolisikazi, kuri uyu wa Gatanu tariki 05/10/2012, mbere y’uko berekeza muri iyi ntara yakomeje kurangwamo umutekano mucye.
Yagize ati: “Muzafatanye n’abandi mutanga serivisi nziza kandi mwihesha agaciro mu gihe mugarura amahoro ahandi ku isi”.
Muri ibyo biganiro, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu yabibukije ko gusohoza izo nshingano badaciye ukubiri n’indangagaciro z’igihugu cyabo atari ikintu cyoroshye.
Ati: “Guhesha agaciro, kubumbatira indangagaciro n’amahame by’ igihugu si umurimo woroshye kandi mugomba kwibuka ko muzaba muhagarariye igihugu cyanyu bityo bigasaba kwiyemeza”.
Abo bapolisikazi bagiye mu butumwa basabwe gusohoza inshingano zabo aho bagiye badaciye ukubiri n’imyitwarire myiza n’ubunyamwuga bibaranga.
Aba bapolisi b’igitsinagore bagiye gusimbura bagenzi babo bamaze imyaka isaga ibiri mu Ntara ya Darfur.
Biteganyijwe ko itsinda rya mbere rigizwe n’abapolisikazi 50 bazahaguruka tariki 08/10/2012 mu gihe bagenzi babo bazurira rutemikirere nyuma y’icyumweru; nk’uko bitangazwa na Polisi y’igihugu.
Abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye ku isi ari byo Haiti, Sudan, Liberia, Sierra Leone, Ivory Coast and Sudani y’Amajyepfo bagera kuri 500, abapolisi b’igitsina gore bakaba bagera kuri 150.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Birashimishije cyane kukona igihugu cyacu gikomeje kugirirwa ikizere,ariko ndabona aba bapilice iganjemo abakobwa,nabagira inama ko bazitwara neza bakihesha agaciro kuko bakunda guhura nikigeragezo cyubusambanyi.murakoze muharanire kwigira.akazi keza.