Abanyekongo 110 baraye mu Rwanda batinya ingaruka z’imitingito

Bamwe mu baturage bo mu bice ikirunga cya Nyiragongo cyarukiyemo bongeye guhungira mu Rwanda batinya ko cyakongera kuruka.

Mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu abantu 110 bahageze ku mugoroba tariki ya 23 Gicurasi 2021 bavuga ko batewe impungenge n’imitingito ikomeje kwiyongera.

Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana wabakiriye, aba bakaba baje nyuma y’uko abandi 600 uyu murenge wari wakiriye bari basubiye iwabo bavuga ko iruka ry’ikirunga ryarangiye. Icyakora bamwe bumvise imitingito ikomeje kwiyongera bahitamo kugaruka gusaba ubuhungiro.

Kuva mu rukerera tariki ya 23 Gicurasi mu Karere ka Rubavu harimo kumvikana imitingito yikurikiranya.

Ntiharabarurwa imitingito imaze gutambuka n’ubushobozi bwayo, ariko icyashoboye kumenyekana ni uko amwe mu mazu mu Karere ka Rubavu yatangiye gusaduka.

Bimwe mu bice by'u Rwanda na Congo byibasiwe n'imitingito ya hato na hato guhera mu ijoro ryo ku wa Gatandatu
Bimwe mu bice by’u Rwanda na Congo byibasiwe n’imitingito ya hato na hato guhera mu ijoro ryo ku wa Gatandatu

Umutingito ufatwa nka kimwe mu bimenyetso bikomeye bitera impungenge abaturage, kuko uwo mutingito ukomeza ugaruka uba ugaragaza ko hashobora kuba iruka ry’ikirunga mu gihe icyo ari cyo cyose haramuka habonetse inzira ibiri mu nda y’isi bisohokeramo.

Kuba ikirunga cya Nyiragongo cyarutse, ntibikuraho ko habonetse indi nzira itewe n’imitingito cyaruka.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ndetse no mu mujyi wa Goma basabye abaturage kuba maso kugira ngo birinde ingaruka z’imitingito.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka