Abanyarwanda bakoreye impanuka muri Amerika ntibaratangira gusurwa
Abanyarwanda icyenda bari mu modoka imwe bava mu birori bya mugenzi wabo wari warangije amashuri muri Amerika bakoze impanuka ikomeye, umwe ahita ashiramo umwuka abandi umunani barakomereka cyane, ubu bari mu bitaro by’indembe ahitwa Fort Worth muri Texas.
Uwitwa Kabera Lynker niwe wahise yitaba Imana, naho abari kwa muganga ni abitwa Gahozo Blanche, Mugabo Ornella, Niyibizi Sandra, Rwambibi Cedric, Bugirimfura Vivence, Kajyambere Christella, Masunzu Robert na Gihozo Anny Hortence bivugwa ko yakomeretse cyane kuruta bagenzi be.
Umwe mu Banyarwanda baba muri Amerika wavuganye na Kigali Today ari ku bitaro aba barwariyemo, avuga ko batari kwemerera abantu kubasura mu masaha akuze aho muri Amerika, ariko ngo abarokotse abaganga bari kubakurikirana.

Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya mu gitondo kuwa 14/12/2014 mu muhanda wa Bedford, ubwo aba Banyarwanda bari mu modoka bataha, bageze aho Bedford bakora impanuka ngo imodoka iricurangura.
Umuvugizi wa polisi y’aho Bedford yatangaje ko bakimara kumenya iyo mpanuka bihutiye gutabara, bakifashisha indege mu kugeza bwangu kwa muganga babiri bari bakomeretse cyane. Iyo mpanuka ngo yatumye umuhanda ufungwa amasaha atari make.
Umuvugizi wa leta y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yatangaje ko ababajwe cyane n’ibyo byago. Aba bakoze impanuka barimo ababaga muri Amerika n’abandi bagiyeyo vuba mu mashuri.
Kigali Today
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Ababashije kubasura Imana ibahe umugisha.
Nukuri ababasuye Imana ibahe umugisha.
Yesu we nzabasura rwose
Yes iyi inkuru irababaje,ariko iyo nkuru ivugako batemerera abantu ko babasura ntabwo ari ukuri, twabashije kubasura, kandi bari koroherwa. Umwe yavuye mubitaro ejo, abandi nabo barikudenga bamera neza. Mukomeze mubasengere.
Nukuri abanyarwanda batuye hafi yaho barwariye bazabasure rwose