Abantu batatu baguye mu mirwano hagati ya FDLR na Raia Mutomboki

Imirwano hagati y’inyeshyamba za FDLR zifatanyije n’umutwe wa Nyatura n’abarwanyi ba Raia Mutomboki mu karere ka Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo yahitanye abaturage batatu mu mpera z’icyumweru cyarangiye tariki 17/06/2012.

Iyo mirwano yasize amazu menshi y’abaturage atwitswe ndetse n’inka zigera kuri 37 zirasahurwa; nk’uko bitangazwa na Radio Okapi.

Imirwano yadutse mu duce twa Bunje, Brazza, Chambombo na Mpanama ubwo abarwanyi ba Raia Mutomboki bateraga bavuye gace ka Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru.

Abarwanyi bashyizeho amabariyeri mu gace ka Chambombo mu rwego rwo gukumira abaturage bashaka gukiza amagara yabo maze abenshi muri bo bafatwa bugwate.
Umuyobozi w’ako gace atangaza ko azi uko ibintu byifashe ariko akirinda kwemeza amakuru avuga ko abantu batatu bitabye Imana.

Abahanira uburenganzira bwa muntu bo muri utwo duce batangaza ko bahangayikijwe n’uko nta basirikare ba Leta bari mu misozi ya Kalehe. Ariko, ingabo za Leta zigasubiza ko zizi icyo kibazo zikizeza ko kizaba cyakemutse mu minsi ya vuba.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka